Human Rights Watch (HRW) ivuga ko mu gihe kingana n’umwaka gishize abategetsi mu Rwanda “bateye ubwoba, bafunze cyangwa bakurikiranye” nibura abantu umunani batangaje ibinenga leta kuri YouTube, n’umusizi washyize imivugo ye kuri YouTube yaburiwe irengero kuva mu kwezi gushize. Muri aba banyamakuru bavugwa muri iyi raporo harimo ‘#CyumaHassan’, Théoneste Nsengimana, Aimable Karasira, Innoncent Bahati na Yvonne Idamange.
Muri raporo yatangajwe ku wa kabiri, Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Africa yo hagati avuga ko ibi “biteye kwibaza ku mutekano w’abakoresha ubu buryo bushya batanga ibitekerezo” byabo.
BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rwa leta y’u Rwanda kuri iyi raporo, kugeza ubu ntibirashoboka.
HRW ivuga ko yabajije abantu benshi batanga ibitekerezo, aba-bloggers, abanyamakuru n’abatangabuhamya icyenda, n’abo mu miryango y’abagiriwe nabi.
Raporo yayo ivuga ifungwa ry’abanyamakuru bafite imirongo ya YouTube Dieudonné Niyonsenga, uzwi nka “Cyuma Hassan,” wa Ishema TV, na Théoneste Nsengimana wa Umubavu TV – aba baje kurekurwa mu bihe bitandukanye – na Valentin Muhirwa na David Byiringiro ba Afrimax TV.
Iyi raporo ivuga ko nubwo ari byiza ko aba bose ntawahamijwe ibyaha yarezwe ariko “guterwa ubwoba, n’ubwoba bwo gukurikiranwa kubera gukora inkuru zikomeye bigira ingaruka zihoraho”.
Ivuga kandi ku ifungwa rya Yvonne #Idamange watangaga ibitekerezo bye kuri konti ye ya YouTube, ubu afunze ashinjwa ibyaha birimo gukwiza ibihuha, na Agnès Nkusi wafunzwe igihe cy’amasaha yagiye mu rubanza rwa Idamange.
Ivuga kandi ko Aimable #Karasira, wahoze ari umwalimu muri kaminuza, utanga ibitekerezo bye kuri YouTube, “yatewe ubwoba anashinjwa guhakana cyangwa gupfobya jenoside”.
‘Gutinya gukurikiranwa bitera kwirinda kuvuga’
Iyi raporo ivuga ku musizi Innocent Bahati waburiwe irengero kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa kabiri, icyo gihe urwego rw’ubugenzacyaha rwabwiye BBC ko iperereza rigikorwa ku ibura rye, kugeza ubu Bahati ntaraboneka, nk’uko abo mu muryango we babibwiye BBC.
HRW ivuga ko yahawe amakuru ko mu 2017 Bahati yafunzwe kubera kunenga kimwe mu byemezo bya leta byo kwimura kaminuza, ko kubera “kunenga gahunda za leta kwe guheruka [mu mivugo ye], no kuburirwa irengero kw’abanenga leta mu Rwanda, kubura kwe kwibazwaho”.
Kuri iyi raporo, Lewis Mudge agira ati: “Mu Rwanda, kunenga leta uhozaho akenshi bikuzanira ibibazo – gufungwa, gushyirwa ku nkeke, cyangwa kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse.”
Yongeraho ati: “Iterabwoba ry’ishyaka riri ku butegetsi cyangwa abategetsi, n’ubwoba bwo gukurikiranwa byabangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bituma hanabaho kwirinda kuvuga bimwe”.
Mu kwezi kwa mbere, mu nama ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR), aho ibihugu bigize UN/ONU bivuga uko bihagaze, bikanakeburwa, mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko mu burenganzira bwubahirijwe mu Rwanda n’ubwo gutanga ibitekerezo burimo.
Muri iyo nama kandi, mu mpamvu Busingye yatanze basanze zituma abantu baburirwa irengero, ntabwo kunenga ubutegetsi biri muri izo mpamvu.
Muri iyi raporo yayo HRW isaba umuryango wa Commonwealth uzateranira mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu, “gushyira igitutu ku butegetsi bw’u Rwanda bugakora amavugurura akenewe mu bwisanzure”.
BBC