Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: PS Imberakuri ya Ntaganda Bernard iranenga ingamba zafashwe na leta ya Kagame mu kurwanya Covid-19

Rwanda: Babona ingamba zafashwe mu kurwanya Covid-19 zishobora gutera ibindi bibazo bikomeye. PS Imberakuri, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, rivuga ko ingamba zo guhagarika ibintu byose uretse ibya ngombwa cyane, zishobora gutera ibindi bibazo bikomeye mu gihugu, leta ivuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Mu Rwanda, abantu 19 bamaze gutangazwa na minisiteri y’ubuzima ko banduye iyi ndwara, abenshi muri bo ni abaje bavuye mu mahanga.

Ishyaka PS Imberakuri, rya Bernard Ntaganda, ryasohoye itangazo rivuga ko ingamba zafashwe “zibangamiye rubanda rugufi rwari rutunzwe no gukora imirimo iciriritse nko guca inshuro kandi aba nibo bagize igice kinini cy’Abanyarwanda”.

Itangazo ry’izi ngamba ryatanzwe kuwa gatandatu nijoro, rivuga ko izi ngamba zafashwe hagendewe ku buryo iki cyorezo cyifashe ku isi ndetse n’uko byagenze mu bindi bihugu.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyafashe ingamba zikomeye zo gusaba abantu kutava mu ngo, gufunga imipaka no guhagarika ibikorwa byose mu gihugu, uretse ibya ngombwa cyane.

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda kuva ejo ku cyumweru mu gitondo zatangiye gutegeka abaturage kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’intebe.

Ishyaka PS-Imbarakuri – ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda – rivuga ko aya mabwiriza ashobora gutera inzara yakwisha benshi kurusha Covid-19.

Rivuga kandi ko “bishobora no gukurura umutekano muke mu gihugu bishingiye ku umwiryane aho rubanda rugufi rushobora kwirara mu bakire bake babayeho neza”.

Ibyo risaba byakorwa

Iri shyaka rivuga ko banki nkuru y’igihugu yaha amafaranga, mu buryo budaciye ahandi, ibigo bikora ubucuruzi cyane inganda zikora ibintu nkenerwa nk’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti, ibigo bitanga serivisi nk’izo gutwara abantu n’ibintu, izo gutanga amafunguro, n’iz’ubuzima.

Ibi ngo byatuma ibintu bisubira mu buryo mu gihe ibi bigo byaba bibonye amikoro yo gusubukura ibikorwa byabyo, abakozi bagahembwa.

Rivuga ko bishoboka ko banki nkuru idafite ububasha bwo gukora muri ubwo buryo ariko Inteko ishinga amategeko yavugurura itegeko rigenga imikorere yayo.

Gusa uko ibintu bihagaze ubu inteko nayo ishobora kudaterana, abakozi bose mu Rwanda, aba Leta n’abigenga, bategetswe gukorera mu ngo zabo.

PS-Imberakuri, isaba kandi ko muri ibi bihe imisoro imwe n’imwe yaba ivanyweho ku bicuruzwa bimwe na bimwe nkenerwa.

Ibi ngo byatuma ibiciro ku masoko bikagabanuka “kugira ngo abafite amikoro make kubera kubura akazi bashobore nibura guhaha ibintu nkenerwa”.

Iri shyaka risaba leta kwita “ku kibazo cy’ubucucike muri gereza zo mu Rwanda, abakoze ibyaha byoroheje bakarekurwa” kuko Covid-19 igeze muri gereza yakwica abantu benshi.

BBC

Exit mobile version