Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: PS-Imberakuri ivuga ko ibiregwa Aimable Karasira ari ‘ukototera abanenga FPR bose’

KARASIRA ati: Nshobora kwirukanwa ku kazi nzira POLITIKE| Sinkorana n'IBIGARASHA| Ibye na BAMPORIKI

YouTube video player

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda PS-Imberakuri rivuga ko ibyaha biri gushinjwa Aimable Karasira bigamije ‘kumuburabuza’ no ‘kototera abantu bose banenga’ ishyaka riri ku butegetsi.

Karasira wahoze ari umwalimu wa kaminuza akaza kwirukanwa akamenyekana cyane ku biganiro kuri YouTube, yafashwe mu cyumweru cyashize ashinjwa ibyaha birimo; gupfobya jenoside no gukwiza amacakubiri.

Muri iyi weekend ishize ku byaha aregwa urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwongeyeho ko ashinjwa “kwigwizaho imari mu buryo butemewe”.

Ni nyuma y’uko RIB ivuze ko yasanze afite amafaranga yose hamwe arenga miliyoni 20 y’u Rwanda (arimo amadorari, ama-Euro n’amanyarwanda) “atabasha gusobanura inkomoko yayo”.

Ishyaka PS-Imberakuri – ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, riyoborwa na Me Bernard Ntaganda, ryasohoye itangazo rivuga ko “ibi byaha ari byo Leta ya FPR ikunze guhimbira abantu bose bayinenga”.

Iri shyaka rivuga ko nta tegeko ririho rigena ingano fatizo y’inkomoko y’umutungo ku buryo RIB yashingiraho irega icyo cyaha umuntu.

Rivuga ko itegeko ririho ryo kurwanya ruswa risaba abakozi ba leta n’abikorera ko ari bo basobanura inkomoko y’umutungo wabo.

Riti: “…biragaragaza neza ko Bwana Karasira Aimable atarebwa n’ibikubiye muri iri tegeko.”

Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB yumvikanye avuga ko amafaranga yafatanywe Karasira yaba “yarayohererejwe n’abarwanya ubutegetsi baba hanze…hagamijwe gukora ibyaha.”

PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda yo ivuga ko gukurikirana Karasira bikozwe n’ishyaka riri ku butegetsi riri “kototera abantu bose bayinenga badafite aho bakura amikoro dore ko benshi badashobora no kugira ikintu bakora mu Rwanda kibabyarira inyungu kugira ngo bibesheho.”

Dosiye irega Karasira biteganyijwe ko ishyikirizwa ubushinjacyaha none kuwa mbere.

Exit mobile version