Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Polisi yongeye kurasa umusore iramwica mu mu mujyi wa kigali

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda aremeza ko abasirikare bari ku irondo n’ijoro, baraye barashe umusore kugeza ubu utaramenyekana umwirondoro we.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Colonel Munyengango, yemeje aya makuru, avuga ko abaturage bo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo barinda uruganda rwahoze rukora ibiringiti rw’uwitwa Mironko Francois Xavier, batabarije abasirikare bari ku irondo babonye ko batewe n’abantu bitwaje intwaro. Yemeje ko abo bari baje kwiba uru ruganda bagerageje kurwanya inzego z’umutekano ari byo byatumye abasirikare birwanaho.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye iyi nkuru.

Exit mobile version