Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020 yitabiriye inama yabaye hifashishije ikoranabuhanga imuhuza na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Ni inama yatumijwe na Perezida wa RDC Félix Tshisekedi ikaba yaragombaga kubera i Goma imbonankubone tariki 13 Nzeri 2020 isubikwa kuko abo bakuru b’ibihugu bari bahuze, yimurirwa ku ya 20 Nzeri na bwo ntibyakunda kubera imbogamizi zirimo no kuba bahura imbonankubone muri ibi bihe Akarere n’Isi yose byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Nubwo mu bakuru b’ibihugu batangajwe ko bitabira iyo nama hatarimo u Burundi, bwambere yasubitswe ku busabe bw’icyo gihugu.

Ku ikubitiro u Burundi buyobowe na Perezida mushya Évariste Ndayishimiye bwari bwatangaje ko butitabira inama yatangajwe bwa mbere kuko “abayobozi bari bafite akazi kenshi.” Inama y’ubutaha ni yo ya mbere ihuza ibyo bihugu Perezida Ndayishimiye azaba yitabiriye.

Iyo nama yitezweho kwigirwamo ibintu by’ingenzi ubufatanye mu kuvugutira umuti ibibazo by’umutekano muke bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC n’ubufatanye mu guharanira umutekano urambye mu bihugu byo mu Karere.

Bitewe kandi n’uko Angola na RDC ari abahuza mu bibazo by’ubutwererane byavutse hagati y’u Rwanda na Uganda, hari abahwihwisa ko iyo ngingo ishobora kugarukwaho muri iyo nama.

Imvaho Nshya

Exit mobile version