Mu rubanza mu rukiko rwisumbuye i Kigali aho Paul Rusesabagina yaje kujuririra icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yavuze ko “bashinze umutwe wa FLN” utagamije “gukora iterabwoba” ahubwo “gushaka ko leta yita ku kibazo cy’impunzi”.
Hagati ya 2018 na 2019 umutwe wa FLN – ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije – wagabye ibitero byaguyemo abantu mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.
Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13, yabwiye urukiko ko ibyakozwe na FLN atabifata nk’ibyoroshye, ariko we yari “ashinzwe ibya politiki gusa” kandi ko ishami rya gisirikare n’irya politiki bya MRCD “buri kimwe gikora mu bwigenge bwacyo”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nta buryo Bwana Rusesabagina yakwitandukanya n’ibikorwa by’ubwicanyi n’iterabwoba byakozwe na FLN kuko mu gihe byakozwe uyu uregwa yari perezida w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe.
Bwana Rusesabagina n’abamwunganira babwiye uru rukiko ko urw’ibanze rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo rwirengagije impamvu baruhaye zirimo kuba rwaremeje ko Rusesabagina yateye inkunga y’amafaranga umutwe wa FLN kandi nta bimenyetso bibihamya bihari.