Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Paul Rusesabagina yavuze ko atizeye ubutabera bityo ko urubanza rwe aruhagaritse

Paul Rusesabagina yavuze ko atizeye ubutabera bityo ko urubanza rwe aruhagaritse

Rusesabagina Paul uri kuburanishwa ku byaha by’iterabwoba, yabwiye urukiko ko atizeye kubona ubutabera kuko ‘uburenganzira bwe butubahirijwe” bityo atazongera kwitabira uru rubanza.

Rusesabagina na bagenzi be 20 barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi wa FLN, bari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Rusesabagina wakunze kugaragaza inzitizi kuva ku munsi wa mbere ubwo yitabaga urukiko, yabishimangiye kuri uyu wa Gatanu imbere y’Inteko Iburanisha avuga ko hari uburenganzira bwe bw’ibanze butubahirijwe bityo ahagaritse urubanza rwe.

Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

Me Rudakemwa Félix umwunganira, yavuze ko nk’umuntu wunganira Rusesabagina, agendera ku byo avuze, ko amushyigikiye nta kindi yarenzaho.

Umucamanza yahise ababwira ko bakwicara mu gihe iburanisha rikomeje. Umwunganizi wa Rusesabagina asaba ko we bamureka akagenda, ariko umucamanza amusaba kwicara kuko aza gusinyira ibyavugiwe mu rukiko.

Amategeko abivugaho iki?

“Qui ne dit mot consent”, bishatse kuvuga ngo utagize icyo avuga, aba yemeye. Ni ihame rikomeye mu butabera kandi rikurikizwa.

Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

Umunyamategeko Me Buhuru Célestin yabwiye IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina ari ibisanzwe ariko bitazabuza urubanza gukomeza.

Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

Rusesabagina ashobora guhitamo kutongera kugaruka imbere y’urukiko ariko akaba yaha uburenganzira abamwunganira, bakajya bitaba urukiko bakamuburanira kuzageza igihe iburanisha rirangiriye.

Me Buhuru ati “Nawe ashobora guha Abavoka be uburenganzira, Urukiko narwo rufite uburenganzira bwo kuba rwavuga ruti tuzakuburanisha nk’umuntu wanze kwitaba urukiko.”

Ubusanzwe mu mategeko ibishoboka ni ukwihana umucamanza cyangwa se inteko iburanisha gusa ku rundi ruhande nta ngingo mu mategeko igenga ibijyanye no kuba umuburanyi yakwihana ubutabera muri rusange.

Ingingo ya 103 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya uko bigenda mu gihe umuburanyi ahisemo kwihana umucamanza.

Ingingo ya 106, iteganya ko kwihana umucamanza bikorwa mu nyandiko igihe cyose urubanza rutaracibwa. Uwihannye Umucamanza mu iburanisha agomba kwandikira Perezida w’Urukiko inyandiko isobanura impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe ukurikira uwo iburanisha ryabereyemo ubwihane.

Iyo icyo gihe kirenze ataratanga iyo nyandiko, bifatwa nk’aho nta bwihane bwabaye, urubanza rugasubukurwa.

Mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), André Rwamakuba, washinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko atazongera kugaruka imbere y’urukiko.

Me Buhuru ati “Yagiye kuburana umunsi wa mbere, indi yose aravuga ati ntabwo nzongera kuza kuburanira imbere y’uru rukiko ruyoborwa na satani, ntabwo nzongera kuza kwitaba kuko mbona umucamanza ari nko kuburana na satani.”

“Urubanza rwa Rwamakuba rwabaye rurinda rurangira atitabye kandi yaratsinze, baramurekuye yabaye umwere. Rero ntabwo bwaba ari ubwa mbere bibaye mu manza nk’izi ziri mpuzamahanga.”

Uyu munyamategeko avuga ko ariko buriya Rusesabagina agifite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo yafasha cy’uko atazagaruka mu rubanza, bityo akaba yakongera kurugarukamo akaburana.

Ati “Buriya umwunganira [Me Rudakemwa], ashobora kugenda bakicara we n’umukiliya we, bagafata umwanzuro w’ibizakurikira kubera ko ibyo aribyo byose urukiko rushobora gufata icyemezo kandi icyo cyemezo umuburanyi aba afite uburenganzira bwo kukijuririra.”

Exit mobile version