Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Paul Rusesabagina afungiye mu kato, ubuzima bwe buri mu kaga!

Imigambi mibisha y’abicanyi b’ingoma ya FPR inkotanyi yo gushimuta Paul Rusesabagina ikomeje kujya ahagaragara; abicanyi b’inkotanyi bafite umugambi wo kwica urubozo Paul Rusesabagina ( munyumvishirize), gukenesha burundu umuryango we kugirango uzabure ubushobozi bwo kwishyura abunganizi be (avocat) bityo bazabone uko bamucira urubanza rufifitse!

Mu kiganiro Roger Rusesabagina yagiranye na “radiyo Ubumwe” yasobanuye neza uburyo bubi umubyeyi we Paul Rusesabagina afunzwemo n’inkotanyi ndetse n’ubuzima bwe bukaba buri kugenda burushaho kumera nabi cyane! Roger Rusesabagina yavuze ko umubyeyi we afungiye mu kato, ubuzima bwe bukaba bukomeje kumera nabi kuko ari guta ibiro cyane kandi akagira isereri (kuzungera), Rusesabagina avugana n’umuryango we wose iminota 5 gusa mu cyumweru, ntashobora gusurwa ngo hitwaje impamvu yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, n’ibindi bibazo byinshi akomeje guhura nabyo muri gereza .

Roger Rusesabagina yasobanuye ko leta y’inkotanyi iri gukora ibishoboka byose kugirango abanyamategeko bagomba kunganira Rusesabagina bari mu mahanga ntibashobore kugera mu Rwanda. Roger Rusesabagina asobanura ko leta y’inkotanyi itinyako abo banyamategeko bari mu mahanga bashobora kuzaburana ikibazo cy’ishimutwa rya Paul Rusesabagina kuko kugera ubu leta ya FPR Inkotanyi yananiwe gusobanura uburyo yageze i Kigali. Roger Rusesabagina agira ati:

“…icyo nabwira leta y’u Rwanda ni uko niba ibyo Rusesabagina avuga bumva bitabashimishije kandi babona byica amategeko bashobora kujya mu Bubiligi nk’uko babikoze umwaka ushize ubwo batangaga ikirego bagasanga ntaho gishingiye, bashobora no kujya muri Amerika muri Texas bakavuga ko bafite ibyaha bashinja Rusesabagina; noneho abanyamerika nabo bakurikije amategeko mpuzamahanga bakamushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda. Kuba Kigali yaramushimuse ntibyemewe n’amategeko tukaba dusaba ko bamurekura akajya mu muryango we…”

Ibi bisobanuro Roger Rusesabagina atanga nibyo abicanyi b’i Kigali bakomeje guhunga; bakaba batitaye ku mategeko ahubwo bakaba icyo bazi ari ukwica gusa! Ariko se amaherezo y’ubutegetsi nk’ubwo ni ayahe? Nta kindi cyiza kizava mu bwicanyi bw’inkotanyi uretse koreka igihugu.

Mushobora kumva hasi aha ikiganiro cyose ku buryo burambuye Roger Rusesabagina yagiranye na radiyo Ubumwe

Source: Veritasinfo.fr

Exit mobile version