Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Paul Muvunyi aranyomoza Kagame na Rucyahana ko nta bumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda buhari

Kagame n’abambari be nka Musenyeri Rucyahana birirwa babeshya abanyarwanda n’amahanga ngo bashoboye kugera k’ ubumwe n’ubwiyunge ku kigereranyo cya 95%. Ariko twese turabizi ko ibi ari ukubeshya kuko ubumwe n’ubwiyunge buzagerwaho aruko abanyarwanda bose bicaranye hamwe bakavuga ku byabaye nta macenga arimo kandi ntawe ufatiye undi imbunda ku gakanu.
Tega amatwi aho Paul Muvunyi we anyomoza Kagame na Rucyahana yivugira ko atemera iby’ubumwe n’ubwiyunge bahora baririmba. Kandi ibi Paul Muvunyi yavuze nibyo nkeka abacikacumu benshi bemera kandi bavugira muri za mazu yabo. Akarenze umunwa karushya ihamagara!
https://rugali.com/wp-content/uploads/2016/05/Paul-Muvunyi.mp3?_=1

Exit mobile version