Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Paul Kagame akomeje kwihisha amaso y’abanyarwanda n’abanyamahanga! Ngo ntashaka kujya i Goma!

David Ndahiro and Kagame Paul

Paul Kagame akomeje kwihisha amaso y’abanyarwanda n’abanyamahanga, ahubwo akaba aboneka gusa mu buryo bw’amashusho akozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga! Iri zimira rya Paul Kagame rikaba rikomeje gushimangira amakuru yemeza ko yahamagawe na Mutagatifu Kizito Mihigo (yitabye Imana)!

Ku cyumweru gishize taliki ya 13/09/2020 nibwo hari hateganyijwe inama i Goma yagombaga guhuza perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariwe watumiye iyo nama agahuriramo na bagenzi be bayobora ibihugu bya: Angola, u Rwanda, Uganda n’Uburundi. Iyo nama ikaba yarasubitswe mu gihe kitazwi kubera impamvu z’uko abakuru b’ibihugu biteguraga kujya mu nama y’umuryango w’abibumbye ONU i New York yatangiye kuwa kabiri taliki ya 15/09/2020.

Nyuma y’isubikwa ry’iyo nama y’i Goma, ministere y’Ububanyi n’amahanga ya Congo yemeje ko iyo nama y’i Goma yimuriwe ku cyumweru taliki ya 20/09/2020, ikaba igomba gusuzuma ikibazo cy’umutekano w’akarere; mu gitondo cy’uyu munsi, ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ikaba yandikiye ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo iyimenyesha ko Paul Kagame atazashobora kugera i Goma muri iyo nama kubera ibihe bikomeye isi irimo byo kwirinda icyorezo cya COVID -19, Kagame akaba yifuza ko iyo nama y’i Goma yakorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuha!!

Uku kubura kwa Paul Kagame mu nama y’i Goma kukaba gushimangira amakuru yatanzwe na Padiri Thomas Nahimana wavuze ko Paul Kagame arembye cyane, ubwonko bwe bukaba bwarashiririye kuburyo asigaye ahumekera mu byuma hakaba hasigaye kubifunga ahasigaye Kagame agashyingurwa! Thomas Nahimana yemeza ko amajwi n’amashusho bya Paul Kagame byerekwa rubanda aba ari itekinika riba ryakozwe!

Birabe ibyuya ntibibe

Exit mobile version