Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Pasiteri Antoine Rutayisire yagereranyije Muchoma watwitse Bibiliya akanayihamba n’umurwayi wo mu mutwe

Umuhanzi Muchoma nawe ararikocoye nka Idamange Yvonne

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, yanenze umuraperi Nizeyimana Didier wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Muchoma, uherutse gushyira hanze indirimbo irimo ubutumwa bw’umuntu wishwe n’amaganya aterwa n’uko ubuzima butagenda; agatwika bibiliya ndetse akanayihamba.

Pasiteri Rutayisire yavuze ko gutwika Bibiliya uyu muhanzi ashobora kuba yarabitewe n’ibintu bitandukanye. Avuga ko icya mbere ari ukwibaza niba Muchoma ari mu murongo w’abibaza ko Imana idakemura ibibazo.

Icya kabiri avuga ko ari ukwibaza niba atabikoze ashaka kugira ngo abanyamadini, ndetse n’abandi bantu batandukanye bamuhange amaso.

Icya gatatu akaba yarabikoze abyemera, yigumuye ku Mana kubera ko hari ibyo idakemura.

Ati “Ntabwo byantunguye kuko si ubwa mbere bibaye. Hari n’abagiye bavuga ko Imana yapfuye. Si we wa mbere cyangwa uwa nyuma ubikoze. Ikiba gisigaye ni ukwibaza uti ese iki cyemezo cya Muchoma kiri mu kuri. Ni ukwibaza icyamukoresheje biriya.”

Arongera ati “Niba yabikoze kubera ubusazi, nta muntu uburana n’umusazi. Niba yanga Imana hari umunsi azahura nayo. Abameze nkawe nahuye na benshi. Njye nize muri Amerika ahantu hari urusengero rwa satani. Icyo nahamya si Umukirisito, ariwe ntiyatinyuka gukora biriya.”

Iyi ndirimbo uyu musore yise ‘Ni ikibazo’ mu nyikirizo yayo aba avuga ko afite amakenga. Mu bindi bitero akavuga ko Imana ntacyo imaze mu gihe itumva abashomeri, imfubyi n’abapfakazi. Akagera n’aho acagagura bibiliya akanayihamba.

Akomeza avuga ko atumva ukuntu abantu biyitirira ko ari abakozi b’Imana ndetse n’abakobwa bazwi nka Slay Queens bagwiza ubukire nyamara mu gihe abandi b’abakene kandi basenga Imana by’ukuri bahora mu bukene.

Iyi ndirimbo ijya hanze yabwiye IGIHE ko igendanye n’ubuzima bwe bwite yabayemo kera.

Ati “Kuyihimba byavuye ku bintu byinshi. Ugasanga umuntu yirirwa avuga ngo Imana, agasenga buri munsi ariko ukabona ubuzima bwe ntibuba bumeze neza, ariko ugasanga abandi ntacyo baba bitayeho mu byerekeye Imana akaba aribo bateye imbere.”

Yakomeje agira ati “Ijyanye n’ubuzima bwanjye kuko mu gihe cya kera hari igihe nageze mu bihe, nkibaza niba koko Imana ibaho bikacanga. Ibaze kugera aho ushaka kwiyahura isi yakwanze n’abantu hagasigara Imana yonyine ngo niyo yagutabara kandi nayo ukabona ntacyo ibikoraho. Nishyize mu mwanya w’ababirimo nkibaza nti kuki ntacyo ibikoraho niba koko ibibona?”

Muchoma w’imyaka 31 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere, avuga ko ubuzima yabayemo kuva akivuka “ari nk’inzira y’umusaraba yamugoye cyane”.

Uyu musore wabaye mu Rwanda akahava mu 2000, yavukiye mu bibazo by’urusobe, aba mayibobo mu Rwanda, Uganda na Kenya aho yavuye ajya muri Amerika.

Muchoma akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili n’Icyongereza. Mu ndirimbo yakoze zizwi harimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” , “Mtoto” n’izindi.

Iyi ndirimbo nshya ya Muchoma mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element muri Country Records iza gusozwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Nyamurasa.

 

Rev Pasiteri Rutayisire yanenze Muchoma wagaragaye mu ndirimbo atwika bibiliya

 

Muchoma yaririmbye indirimbo ye nshya atonganya Imana agera naho aca bibiliya ifatwa nk’ijambo ry’Imana ku bayemera

Source: Igihe.com

Exit mobile version