Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Padiri akurahe ububasha n’ingufu zo guhangna na Musenyeri?

Bombori bombori hagati ya Padiri Nyombayire uyobora UTAB na Mgr Nzakamwita

Bombori bombori hagati ya Padiri Nyombayire uyobora UTAB na Mgr Nzakamwita. Padiri Dr Nyombayire Faustin, Umuyobozi wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, ntavuga rumwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Mgr Nzakamwita Servilien wafashe icyemezo cyo kumuhagarika kuyobora UTAB amushinja kuba inyuma y’ibibazo biyirangwamo.

Nyombayire avuga ko Musenyeri Nzakamwita yamuhagaritse mu izina rya diyosezi kandi atari yo ishinzwe UTAB, ndetse ko ibibazo amushinja guteza muri Kaminuza atari byo ahubwo hari abandi babiteza.

Ibaruwa Mgr Nzakamwita yandikiye Padiri Dr Nyombayire, itagaragaza itariki yandikiweho ivuga ko yananiwe gukemura ibibazo biri muri iyo kaminuza bityo agomba guhindurirwa ubutumwa.

Mgr Nzakamwita yamwandikiye amumenyesha ko akimara kubona iyo baruwa yihutira “ kwegeranya ibyo wari ushinzwe, ukazabishyikiriza uwo nzakumenyesha mu minsi mike.”

Ikomeza igira iti “Nguhaye ukwezi kumwe kugira ngo ube warangije gushyira ibintu byose ku murongo. Nyuma nzagusobanurira ubutumwa bushya bugutegereje.”

Ku wa 13 Ugushyingo, Padiri Nyombayire yasubije Mgr Nzakamwita ko ibaruwa yamwandikiye itagaragaza igihe yandikiwe yamugezeho ku wa 12 ko kwezi ariko ko ibikubiyemo bitamunyuze ndetse azitabaza amategeko.

Padiri Nyombayire avuga ko yasezeranye kubaha Mgr Nzakamwita kandi ko iryo sezerano atigeze aritezukaho, n’ubu yiteguye gushyira mu bikorwa icyo azamusaba cyose.

Muri iyo baruwa ndende, Padiri Nyombayire yavuze ko ibaruwa yandikiwe na Mgr Nzakamwita igaragaza ibirango bya Diyosezi imumenyesha ko agiye guhindurirwa ubutumwa, mu gihe yashyizweho n’inteko rusange ya UTAB, bivuze ko ibaruwa yari kuza mu izina rya Kaminuza aho kuza mu izina rya Diyosezi. Ubusanzwe Mgr Nzakamwita niwe uhagarariye UTAB mu mategeko, ni nawe muvugizi wayo.

Ati “Mu by’ukuri ntaho ihuriye n’ubuyobozi bwa kaminuza. Kuyigira rero iyo kumvana ku mwanya nashyizweho mu buryo buzwi, bikanamenyeshwa ziriya nzego za Leta, ndabibonamo kuvangavanga, kwitiranya no guharabika, bikaba biteye impungenge n’urujijo.”

Padiri Nyombayire yabajije Musenyeri Nzakamwita ’iyo kaminuza ayobora iza kuba iyoborwa n’umuntu utari umupadiri cyangwa udafite aho ahuriye na Kiliziya Gatolika ububasha yari kumugiraho.’

Padiri Nyombayire avuga ko kuba kandi Musenyeri Nzakamwita yaramwandikiye ibaruwa imuhagarika ntamenyeshe umuyobozi mukuru wungirije mu gihe icyemezo inama y’Ubutegetsi yafashe bose kibareba, abyita icyemezo kitatekerejweho neza, amusaba kugaragaza ibibazo biri muri iyo kaminuza n’uruhare yabigizemo.

Padiri Nyombayire kandi yamenyesheje Musenyeri Nzakamwita ko kumuhagarika bidakwiye gushingirwa ku mwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi hirengagijwe ububasha bw’Inteko Rusange y’Umuryango wa UTAB, kuko amategeko ateganya ko icyemezo cyo guhagarika cyangwa gushyiraho umuyobozi wayo cyemezwa n’impande zombi.

Yisobanuye ko hari komite zashyizweho zishinzwe kumenyekanisha ibibazo biri muri iyo kaminuza no kubishakira umuti ariko bigaragara ko ukuri kuri byo kwirengagizwa nkana.

Yavuze ko hari ibintu bikorwa bidasobanutse birimo ibyemezo byatowe n’inama byemejwe n’abatageze kuri ½ nk’uko itegeko ribiteganya ariko bikaba bishingirwaho, hari imyanzuro y’akanama nkemurampaka avuga ko yagizwe ibanga byose hagamijwe guhisha ukuri.

Yavuzemo kandi ko icyo Musenyeri yita ibibazo biri muri UTAB ari ukutumvikana afitanye n’umwungirije ushinzwe imari, ubutegetsi n’iterambere witwa Mbabazi Justine ngo umusuzugura, kuko yahisemo gukorana na Dr Ndahiro ukuriye inama y’Ubutegetsi kandi ari na we [Ndahiro] ntandaro y’imikorere mibi.

Ati “Hejuru yo gusuzugura umuyobozi mukuru wa kaminuza no gusesagura umutungo wayo batanashaka ko imicungire yayo ijya ahabona, hajemo ibyo kubyihererana, bababeshya Nyiricyuhahiro namwe mwigira ku ruhande rwabo mwirengagije ibyo mwabwiwe n’abo dukorana.”

Padiri Nyombayire yahaye ingero nyinshi Mgr Nzakamwita zishimangira ko Dr Ndahiro ari we nyirabayazana y’umwuka mubi uri muri iyo kaminuza, harimo n’aho hari umuyobozi yashatse kubeshyera, akagirwa inama yo kwiyunga nawe.

Ati “Ngiye kwitabaza amategeko. Ay’igihugu cyacu harimo n’agenga umurimo, agena imikorere ya za kaminuza mu Rwanda n’agenga imiryango itegamiye kuri Leta harimo na UTAB.”

Yavuze ko ukwezi yahawe azakubahiriza ariko ko atazakorana umwete nk’uko bisanzwe nubwo Kaminuza yitegura ibirori byo gutanga impamyabumenyi.

Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (UTAB), yashinzwe mu mwaka wa 2006. Yigisha amasomo y’ubugeni, ivugururamibereho rigamije iterambere ry’abanyarwanda, gucunga umutungo no kwimakaza iterambere, abarezi babereye kurerera u Rwanda mu bumenyi n’ubumenyamuntu, ubuhinzi n’ubworozi, kubungabunga ibidukikije n’ingufu zisubira.

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko Padiri Nyombayire afite uruhare mu bibazo bya UTAB ari nayo mpamvu yamuhagaritse

 

Padiri Dr Nyombayire yavuze ko ibaruwa imuhagarika yahawe na Musenyeri ivangavanze ndetse ngo ashobora kumujyana mu nkiko

 

 

 

 

 

 


Exit mobile version