Imwe mu mpamvu opozisiyo nyayo ari ngombwa mu gihugu, ni ukubaza ibibazo bamwe baba batinye kubaza. David Himbara, Radiyo Itahuka ndetse n’ibindi binyamakuru kuri Interineti bimaze iminsi byandika ku ngendo Kagame ahoramo berekana ukuntu ari ugusesagura, none iyumvure gihamya ko burya bimugeraho.
Byatumye afungura rimwe mw’ijambo rye i Boston yisobanura impamvu ataba mu Rwanda nubwo njye ntanyuzwe. Kagame aratubeshya ngo aba yagiye guhaharira abanyarwanda ariko ukurikije inzara iri mu gihugu n’ibindi bibazo byinshi umuntu atarinze kurondora, umenya Kagame atahana amahaho macye cyane.