Mu itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ashingiye ku bafasha ahabwa n’Itegeko nshinga, yashyizeho Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango aho Dr. Diane Gashumba yagizwe Minisitiri w’Uburinganire akaba asimbuye Oda Gasinzigwa kuri uyu mwanya.
Nkuko iri tangazo rikomeza ribivuga Umulisa Henriette wari usanzwe ari Umunyabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere yasimbujwe KAMANZI Jackline , mu gihe Umulisa Henriette yerekejwe kuba Umunyambanga Uhoraho muri Komisiyo Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo.

Uhereye ibumuso Dr. Diane Gashumba Minisitiri mushya wa MIGEPROF na KAMANZI Jackline Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri

Perezida Kagame kandi yashyizeho Umuyobozi w’ikigega Agaciro Development Fund ari we KAYONGA Jack, usimbuye Vianney Kagabo witabye Imana mu minsi ishize.
Dr. Diane Gashumba ubaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, si mushya mu buyobozi, kuko yabaye Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore, ndetse akaba yaranabaye Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kibagabaga.
Izi mpinduka zibaye muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango zije nyuma y’icyumweru kimwe Umukuru w’Igihugu agaragaje ko ikibazo gisa nkicyananiranye cy’abana bo mu muhanda, aho Perezida Kagame yagaragaje ko atiyumvisha kugeza magingo nayo impamvu iki kibazo kidakemuka, hejuru y’ingamba nyinshi Guverinoma yagiye ifata, iki kibazo kikaba kirebwa kandi kiri mu nshingano z’iyi Ministeri.
Hari mu ijambo rye tariki ya 12 Werurwe 2016 mu ijambo rye, ubwo Perezida Kagame yatangizaga Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, ubwo yagize ati:”…Twafashe icyemezo ko abana bose bakwiye kujya mu mashuri.
Guverinoma ikora ibishoboka byose, itanga amafaranga kugira ngo abana bige. Ni naho twavuye dufata ingamba zivana bariya bana ku mihanda birirwa basabiriza, abana bahetse abandi, iyo byagenze kuriya ni nko kuvuga ngo hari Leta itareberera abana bayo, bivuze ko hari ikibazo dufite tudakemura…Hari gahunda yo gukura abana ku mihanda bakajya kwiga imyuga bagakora, byazimiye bite? Byazimiriye he? Ni iki cyabaye? Niba na Iwawa yari ifite ikibazo kuki hatabaye impinduka (improvement) no kuri yo cyangwa n’ahandi cyangwa niba ari n’izina ribi, cyangwa niba kujya ku kirwa atari byiza tugashaka n’ahandi, ariko ihame ryo kubaka aba bana, ryo kubarera yo igakomeza mu bikorwa…ko ntawe uvuga ngo twabuze amikoro birananirana, kuki atari cyo kivugwa habaye iki?”

Oda Gasinzigwa wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Henriette Umulisa wari Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF
Izi akaba ari zo mpinduka za mbere mu buyobozi bw’Igihugu, nyuma y’Umwiherero wa 13, aho Umukuru w’igihugu yagaragarije abayobozi bakuru b’Igihugu ko umusaruro w’abayobozi utangana n’imbaraga bafite