Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Nzava ku butegetsi ari uko abanyarwanda banyishe ! (Paul Kagame)

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru wa «Jeune Afrique » ikinyamakuru gikunda kumwamamaza cyane, Paul Kagame yashimangiye ihame rizwi n’abanyarwanda bose ko azakurwa ku butegetsi n’urupfu! Nyuma y’ikinamico ry’amatora yo mumwaka w’2010, Paul Kagame yakoreye « Rwanda day » mu gihugu cy’Ububiligi, mu ijambo yagejeje ku ntore zari zimuteze amatwi yazibwiye ko abanyarwanda b’impunzi babishoboye bagomba gutaha kuko abirirwa bababwira ko bazataha ari uko Kagame atakiri umutegetsi bababeshya, kuko ntayindi nzira ihari yo kumukuraho (Kanda aha wumve uko yabivuze) ! Muri iki kiganiro yagiranye na « Jeune Afrique » Kagame yemeje ko manda ye yo kuva k’ubutegetsi ari urupfu !

Umunyamakuru wa « Jeune Afrique » yabajije Paul Kagame ibyerekeranye n’ibibazo bya politiki biri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, ibyerekeranye n’ubushuti bwe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, umubare wa manda ateganya kumara k’ubutegetsi, ibibazo by’abimukira bahunga umugabane w’Afurika bajya i Burayi, amavugurura mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda, ibibazo biri muri politiki y’Uburundi n’ibindi. Ibi bibazo byose Kagame yabisubije akoresheje ibinyoma asanganywe, aho yagiye ahunga ukuri nyako nk’inkomoko y”ibibazo bibangamiye abanyarwanda, ahubwo agashaka kwigira umwere mu bibazo bya Congo n’Uburundi kandi ariwe “nyirabayazana”! Ku kibazo cya demokarasi mu Rwanda no guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, Kagame yashimangiye ukuri kuzwi na benshi, yemeza ko azakurwa ku butegetsi n’imvururu, ko ibya manda bitamureba!

Kuva kera Kagame yagiye abeshya impamvu zituma yigundiriza ku butegetsi; ariko muri iki gihe izo mpamvu zose zimaze kumubana ubusa kuburyo yiyemeje kuvugisha ukuri ! Iterambere Kagame yirirwa aririmba mu mahanga kuko yiyubakiye ka butike i Kigali, amaze kubona ko nta musaruro ritanga cyane ko yemeza ko azava ku butegetsi akuweho n’imvururu zizasenya ibyo avuga ko yubatse! Iyo Kagame aba umuntu ushishoza kandi ureba kure yagomba kuba yaravuye kubutegetsi kera binyuze mu nzira z’amahoro, bityo ibyo yubatse akajya abyibukirwaho, ariko kuba yumva ko azaguma k’ubutegetsi kugeza aigihe abanyarwanda bazamurambirirwa bakamukuraho ari uko habaye imvururu, azavaho ajyane n’ibye byosennk’abandi bicanyi b’abanyitugu twabonye mu mateka! Iyi mitekerereze ya Kagame ikaba ikomeje gushimangira imvugo yavuze y’uko u Rwanda azarusiga uko yarufashe amaze kurusenya mu 1994(rutemba umuvu w’amaraso)!

Muri icyo kiganiro, Umunyamakuru François Soudan wa « Jeune Afrique » yabajije Perezida Kagame iby’uko yakunze kuvuga ko atigeze atekereza guhindura Itegeko Nshinga, ndetse ko nta nibyo yigeze agambirira gukora ; ahubwo ko ari abaturage babisabye kugira ngo yongere yiyamamaze mu mwaka ushize ! Uwo munyamakuru yabajije Kagame niba abona ibyo bisobanuro bitangwa bidateye amakenga kugirango abantu bashobore kubyemera! Umunyamakuru yanamubajije igihe yumva azavira ku butegetsi! Kagame yasubije nta gushidikanya ko nawe abona ibyo bisobanuro bitangwa bidasobanutse, nawe akaba atabyizera nk’uko benshi babibona, gusa Kagame yavuze ko we abona inkurikizi zo guhindura iryo tegeko nshinga arizo zigaragaza ukuri ! Kagame yagize ati :

«Niba koko abanyarwanda batarifuzaga ko nkomeza kuyobora indi manda hagakwiye kuba hariho ukutumva neza ubutegetsi, n’imiyoborere mibi. Ariko se haba hari umutekano muke mu Rwanda, noneho muri DR Congo no mu Burundi akaba ariho hari umutekano? Igihe impamvu zituma abanyarwanda bakomeza kunsaba kubayobora zizarangira hamaze kuboneka ibisubizo, hari umutekano, ubuzima bwiza, nta bukene n’ibindi nibwo nzava ku butegetsi.»

Ibi bisubizo bya Kagame kuri demokarasi no guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kuri we ntibimereba! Iki gisubizo cya Kagame kigaragaza ko azakomeza kubuza umutekano abaturage, kubima demokarasi no kubahoza mu butindi budashira kugirango abigire impamvu yo kutava ku butegetsi YITWAJE KO HAKIRI IBIBAZO AGOMBA GUKEMURA! Icyaba kiza KU BANYARWANDA ni uko ibyo bibazo abaturage bafite byakemurwa n’undi muntu utari Kagame kuko we yabiburiye igisubizo nubwo bizwi neza ko ariwe ubibatera! Bajya bavuga ngo “ntawe usimbuza ikipe itsinda”, none Kagame we akomeje kuguma mu kibuga kandi atsindwa buri munsi! Kagame ubwe yivugiye ko, mu gihe hazabura umusimbura ku butegetsi agomba guhita abuvaho kuko azaba yarayoboye nabi! None se ubu Kagame ategereje iki ko umusimbura yabuze? “Umugabo yihindukiza mu buriri ntiyihindukiza mu ijambo”, keretse niba Kagame yemera ko atari umugabo! Kagame ubwe agaragaza ko ibibazo byamutsinze, aho kugirango abise abandi bafite amaraso mashya ngo babikemure, ahubwo ari gufata ubushobozi bwe bucye akabugira impamvu yo kwigundiriza ku butegetsi! Ngo kubera ko ubuyobozi bwananiye, hakaba hari n’ibibazo ntarabonera ibisubizo, (imyaka hafi 25 yose) ndabasaba kundekera ku butegetsi!

Mu gisubizo cye, Kagame agaragaza ko ikimenyetso kizamwereka ko agomba kuva ku butegetsi ari uko mu Rwanda hazaba imvururu nk’izo muri Congo cyangwa mu Burundi, ariko yirengagiza ko izo mvururu muri ibyo bihugu ziterwa nawe! Ese Congo n’Uburundi baramutse bateje umutekano mucye mu Rwanda Kagame yava ku butegetsi agaha akarere kose amahoro? Abanyarwanda ntibagomba kwizera ko Kagame azabasiga amahoro ahubwo azagenda amaze kubisasira ! Ikindi kigaragara ni uko abanyarwanda, bamukunda cyangwa bamwanga, amaherezo ari amwe : Ni uko ibyo igihugu cyagezeho azasiga abisenye akoresheje imvururu !

Abazi gusenga musabire u Rwanda kuko gahunda ya Kagame ari iyo kurusenya !

Veritasinfo.fr
Publié le 15 juin 2018 par veritas

Exit mobile version