Ubwo mu Rwanda rukinga babiri, Prezida Kagame n’ umuryango we bazitabira igitaramo cy’ abanyamuziki b’ Abanyafrika cyateguwe na Club y’ abanyeshuri b’ Abanyafrika biga muri Havard University.
Ubwo Prezida Kagame agiye kwerekeza muri Amerika, abanyarwanda bazasigara bibeshya ko agiye kubahahira nkuko yababwiye ubwo yasuraga Jabana umwaka ushize. Itangazamakuru ry’ Urwanda naryo ntirimenyeshwa ucyo uruzinduko rwa Prezida rugamije, bityo bigatuma abanyarwanda baguma murujijo rw’ icyo ingendo za Prezida Kagame zigamije.
Impamvu Prezida Kagame atavuga ingendo ze ariko kenshi, nuko inyinshi muri zo ziba ziteye isoni. Ubwo mu Rwanda rukinga babiri kubera inzara, Prezida Kagame n’ Umuryango we bazaba bidagadura I Boston muri Amerika, aho bazaba bataramiwe n’ Umucuranzi w’ Umunya Nigeria, IYANYA, Umunya Ghana SARKODIE, na DJ DEEMAKS. Mu mezi abiri gusa, Prezida Kagame amaze gukorera ingendo muri Dubai inshuro 2, muri Ethiopia, muri Amerika, muri Canada, I Davos mubusuwisi n’ ahandi. Mbere yo gufata indege ariko ubu ngo yigiriye inama yo kubanza kwifotoza mumujyi ngo bagire ngo ari mugihugu dore ko indege ze akenshi zihaguruka mugicuku abanyarwanda benshi basinziriye.
Prezida Kagame ategerejwe muri Texas kuwa 24/02/2016 aho azaba yakoreye uruzinduko rutari urwakazi kuko yatumiwe n’ abikorera kugiti cyabo. Azahava yerekeza ku ishuri rya Havard muri Amerika naho akaba yaratumiwe na Club y’ abanyeshuri b’ Abanyafrika biga kuri iryo shuri. Twabwira abasomyi ko Prezida Kagame ariwe Prezida wenyine uzitabira iki gitaramo nibiganiro byateguwe n’ iyi Club.
Diaspora Yasabwe Guhura Ikitaraganya
Ambassade y’ u Rwanda muri Amerika irakubita hirya no hino isaba ko Abanyarwanda baza kuganira na Kagame. Nkuko bamwe bagiye babivuga bati “ Ese nukuganira nawe iki?” Madame Mukantabana ngo akaba afite ikibazo cy’uko abanyarwanda nibatitabira ubu butumire bitazamugwa neza. Muri ubu butumwa bukurikira Diaspora irasabwa kuza kuramutsa Kagame nubwo bamwe bivovotera uku kwangiza umwanya n’ Amadollari.
“Dear Friends,
H.E President Kagame will be in Boston next Saturday February 27th, 2016. As a community, let us welcome him for a greet and meet this Saturday afternoon. The venue and exact times are to be determined. Please save the date and times for next weekend. As we get more details, we will inform you especially that there will be a registration and security check at the premises. We look forward to seeing you all.
Gaetan Gatete President – Rwandan Diaspora in USA”
Prezida Kagame na Mukantabana baringinga Impunzi zahunze Leta kwitabira ubu Butumire, nubwo bishobora gutuma bimwa Ubuhungiro (Asylum)
Ubwo Prezida Kagame aheruka Boston, hari abanyarwanda b’ impunzi biyandikishije kujya muri Rwanda-Day bikaba byarabaviriyemo gukekwaho gukorana na Leta ndetse bikanakereza dossier zabo. Ambassaderi Mukantabana yatangiye kunyanyagiza amafranga mu mpunzi hirya no hino cyane cyane izo muri leta za Michighan aho Gatete wanditse iri tangazo atuye na Maine aho bumvikanye muma audio bavuga ko hari abanyarwanda benshi b’ Imburamukoro ngo kubera uburyo Leta zaho zifasha impunzi. Mubutumwa bukurikira, murabona umwe mubanyarwanda batuye muri Maine Antione Bikamba ukorera Ambassade y’ u Rwanda yinginga abanyarwanda kujya kureba Kagame ndetse abasaba kwitwaza itike y’ amadolari 20.
“ Bavandimwe banyarwanda n’inshuti z’uRwanda batuye muri Maine; ndifuza kubamenyesha ko umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame azaba ari Boston kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27, ukwezi kwa kabiri 2016 akaba azagirana ikiganiro nabanyarwanda batuye muli New England. Mboneyeho umwanya wo kumenyesha abifuza Bose kuzitabira iki kiganiro bashobora kunyandikira kuri wattsap yanjye bwite mu rwego rwo kwirinda gutandukira amahame ya RCAM. Maze gukora reservation ya bus. Igiciro cyabo ni $995. Ubwo nukuvuga 50 personne buli muntu yishura $20. Abifuza kujyana na bus basabwe gushikiriza Antoine $20 dollar bitarenze kuwagatatu. Murakoze.”Antoine Bikamba
Mushatse kumenya amakuru yose ajyanye na gahunda ya Havard, mwareba kuri Links zikurikira.
http://www.africabusinessconference.com/
http://www.africabusinessconference.com/keynotes-1/
Jean Paul
Umusomyi wa the Rwandan
Source: therwandan.com