Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Nyuma y’Imyaka 40 Igitabo cya Faustin Rusanganwa Kirasohotse

Faustin Rusanganwa

Umunyarwanda Faustin Rusanganwa, amaze gusohora igitabo nyuma y’imyaka mirongo ine agerageza. Ni igitabo yise “My Exile to the World”, kivuga ku buzima bwe nk’impunzi n’umuntu ukunda igare cyane warizengurukanye Afurika n’Ubulayi.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, aganiriye na mugenzi wacu Eugenie Mukankusi, ari mu mujyi wa Devis muri leta ya Californiya inaha muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Rusanganwa yamubwiye ko ari ikintu gikomeye agezeho mu buzima bwe, kuba yari yarifuje gusangiza abandi ibyo yabonye mu rugendo yanyuzemo. Yagize ati: “Nta kintu kidashoboka ntihazagire ucika intege ngo areke gukurikira inzozi ze”. Yatangiye avuga icyamukundishije igare n’igihe yatangiriye kuritwarira

Exit mobile version