Rwabuhihi Jean Christophe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru
Guhera tariki 12 Werurwe 2016 ni bwo hatangiye kumvikana amakuru y’umusore w’umunyarwanda bivugwa ko yafatiwe mu Burundi, aho uyu musore yavugaga ko ari umusirikare w’Intasi mu ngabo z’u Rwanda aho yanavugaga ko yakoreraga mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro.
Ku cyumweru cyo ku tariki 13 Werurwe 2016 abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brg Gen Joseph Nzabamwita yateye utwatsi aya makuru avuga ko uwo musore uzwi ku izina rya Rucyahintare Syprien atari umusikare mu ngabo z’u Rwanda nta n’uwo bigeze bagira ndetse na nimero avuga ko imuranga ntayo iba mu girikare cy’u Rwansa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Werurwe 2016, ni bwo amakuru yageze ku kinyamakuru Makuruki.rwavuga ko koko uyu musore ari umunyarwanda usanzwe afite imyitwarire itari myiza aho avuka mu Murenge wa Rweru bivugwa ko yagiye mu Burundi amaze kwiba se umubyara ibishyimbo ibiro 50.
Ibi byemejwe n’Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera Rwabuhihi Jean Christophe, wavuze ko koko Rucyahintare amuzi neza azi umwirondoro we kuko avuka mu murenge wa Rweru.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko Se w’uyu musore ari Nsabimana nyina akaba ari Nyingendahimana, ariko akaba yaritabye Imana. Uyu muyobozi kandi akaba avuga ko nawe yatunguwe no kubona mu binyamakuru byo mu Burundi bavuga ko Rucyahintare ari umusirikare w’u Rwanda mu gihe azi neza ko atigeze aba mu gisirikare, ko ahubwo ari umujura ruharwa mu rusisiro yari atuyemo.
Rwabuhihi yagize ati “Rucyahintare ndamuzi neza avuka inaha mu Murenge wa Rweru, natunguwe no kumva bavuga ko ari umusirikare nyamara ni umujura ruharwa mu gace atuyemo mu kagari ka Kinabwe mu mudugudu wa Mugina, tariki 27 Kanama 2015, yapfumuye inzu y’ubucuruzi yiba ibintu turamufata tumuzana ku Murenge ariko ikirego gisubizwa mu bunzi acibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 arabyishyura.”
Uyu muyobozi w’Umurenge akomeza avuga ko yagiye mu Burundi amaze kwiba ibishyimbo ibiro 50 bya se umubyara Nsabimana.
Yagize ati: Uwo musore tariki 05 Werurwe yibye i se ibishyimbo, ariko kuva tariki 06 yaburiwe irengero tuza kumva ngo yafatiwe i Burundi yiyise umusirikare w’u Rwanda, uyu musore ni umubeshyi ntiyegeze aba mu gisirikare turamuzi, arimo no kubeshya imyaka ye y’amavuko aho avuga ko yavutse mu 1992 mu gihe nyamara ibyangombwa bye dufite bigaragaza ko yavutse mu 1994.
Makuruki.rw yashatse kumenya impamvu Rucyahintare nyuma yo kwiba ibishyimbo iwabo nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Rweru abivuga yarahisemo guhita ahungira i Burundi, maze uyu muyobozi avuga ko n’ubusanzwe uyu musore afite nyirasenge washyingiwe mu Burundi ahitwa Giteranyi akaba yari asanzwe akunda kujyayo kumusura.
Kugeza ubu Leta y’u Burundi iracyafite uyu musore imwita umutasi w’ u Rwanda, nta biganiro iratangira kugirana n’u Rwanda mu rwego rwo kuba habaho gusuzuma neza ukuri kuri uyu musore kugira ngo abe yagarurwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranwe dore ko Leta y’u Rwanda yo yamaze guhakana ko atari umusirikare wayo, mu gihe inzego z’ibanze z’aho avuka zo zihamya ko yacikiyeyo amaze kwiba.