Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Nyiri motel yarogewemo umusirikare mukuru aratakambira Leta

Inzira igana kuri Motel Ubwuzu yajemo urubobi kuko itakiri nyabagendwa (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
 Nyiri Motel Ubwuzu iri mu Mujyi wa Gicumbi yarogewemo umusirikari ukomeye, aravuga ko akomeje guhomba kuko motel ye yafunzwe kuva icyo gihe ikaba itarafungurwa.

Ku wa 1 Kamena 2014 ni bwo abantu batandukanye barimo n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Ruvusha Emmanuel, bahafatiye amafunguro ahumanye.
Ku munsi wakurikiyeho ubuyobozi bw’Akarere bwahise bufunga iyi nyubako, buvuga ko ifite ikibazo cy’umwanda.
Ba nyiri iyi motel (icumbi ririmo n’akabari) ntibemerewe kuyinjiramo kuko yafunzwe n’akarere, nk’uko bivugwa na nyirayo, Kamuyumbu Blandine.
Kamuyumbu yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bemerewe kugera mu gipangu gusa bagakora amasuku mu busitani ndetse ni na bo bayirinda, ariko ntibemerewe kwinjira mu nyubako nyirizina.

Bemerewe gukora isuku mu busitani no gucunga umutekano w’inyubako ariko ntibashobora kuyinjiramo kuva yafungwa n’ubuyobozi muri Kamena 2014 (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)

Kamuyumbu avuga ko guhera muri Gashyantare 2015 yandikiye inshuro nyinshi ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ndetse hanyuma yandikira na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ariko bose ntibamusubiza.
Aragira ati “Mu by’ukuri twebwe byaradutunguye twakira amabwiriza baduhaye ariko nanditse inshuro nyinshi nsaba ko bamfungurira ntibansubiza, ngeze aho nandikira na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na we ntiyansubiza, ubu ndategereje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Fidele Byiringiro, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe, yasobanuye ko iyi motel yafunzwe kubera ikibazo cy’umwanda.
Fidele Byiringiro ni umwe mu barogewe muri iyi motel muri iryo sanganya ryabaye muri Kamena 2014.
Byiringiro yemeza ko hari igenzura ryabaye kuri Motel Ubwuzu, bikagaragara ko hari ikibazo cy’umwanda, aho icyemezo cyo kuyifunga cyafashwe n’inama y’umutekano y’Akarere itaguye.
Yagize ati “Uko byagenze inama y’umutekano ni yo yemeje ko hafungwa noneho akagaragaza ingamba z’uburyo yanoza isuku ariko nta raporo yigeze atanga.”
Nyiri moteli ariko, Kamuyumbu Blandine, avuga ko iby’igenzurwa ry’isuku bitigeze biba ndetse ko nta n’umuyobozi n’umwe wo ku rwego rw’akarere uragaruka kuri iyo nyubako kuva yabamo isanganya ry’amarozi.
Ati “Ibyo bijyanye n’isuku se ni ibihe ko nta suku nkeya bahasanze nta n’uwaje kuyireba?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Fidele Byiringiro, ntabwo yasobanuye neza ibibazo by’isuku basanze muri iyi motel ariko yemeza ko bifitanye isano n’uburozi bwayitangiwemo na we akaburyaho.
Byiringiro yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Mu byo [nyiri motel] yasabwe ni uko agomba kuhacungira umutekano ku buryo nta bandi bazongera kuharogerwa. Nakore ibyo yasabwe ahasigaye ubuyobozi buzasuzume ko byujuje ibisabwa noneho hakazafungurwa.”
Kamuyumvu Blandine, iyo muganira, yumvikanisha ko Jenerali Ruvusha ari umuntu mwiza, cyane ko ngo aherutse no kumusura akamubwira ko atari azi ko inyubako ye igifunze, akamwizeza ko agiye kumukorera ubuvugizi.
Kamuyumbu avuga ko kuba baramufungiye motel byamuteje igihombo gikabije kuko yishyura abakozi bayirarira ndetse n’abakora isuku mu gipangu cyayo buri kwezi kandi ntacyo yinjiza, hakaba hashize imyaka hafi ibiri afite icyo kibazo.
Uretse abararira iyo hoteli n’abayikoraho isuku, avuga ko anishyura ubukode bw’iyo nzu buri kwezi kuko yishyuye imbumbe ikode ry’imyaka 10 rihwanye n’amafaranga miliyoni 14, akaba yarafungiwe amaze imyaka 3 gusa atangiye kuyikoreramo.
Aragira ati “Iriya nzu nari narayikodesheje imyaka icumi, kuko nayisanze iri abandonée (yaratawe) ariko hari umuntu nyirayo, ntanga miliyoni 14 ndayivugurura ubwo nyibamo nyikodesha kugera imyaka ingahe ishize, ubu ntabwo imyaka yari yashiramo.”
Avuga ko amarozi yatangiwe muri iriya moteli ibyayo byakurikiranwe n’ubutabera, bityo ko ubucuruzi bwe butagakwiye guhagarikwa.
Ubwo iri sanganya ryabaga, abakozi bane ba Motel Ubwuzu barimo umukobwa wa nyiri hoteli batawe muri yombi ariko we [uwo mukobwa] aza kugirwa umwere nyuma y’amezi 10 afunze ararekurwa.
Undi umwe mu batawe muri yombi yarashwe hashize iminsi mike atawe muri yombi ubwo yageragezaga gutoroka, arapfa, hanyuma abandi babiri bahamwa n’ibyaha bakatirwa gufungwa burundu, ariko baza kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga, nk’uko Kamuyumbu Blandine abisobanura.
Umva ijwi rya Kamuyumbu Blandine asobanura birambuye iby’ikibazo cye, mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe

Umva ijwi ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Fidele Byiringiro asobanura impamvu iyi moteli yafunzwe n’impamvu itarafungurwa

Twashatse kumenya icyo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime avuga kuri iki kibazo, cyane ko nyiri hoteli avuga ko yamwandikiye ntabone igisubizo, atubwira ko ari mu nama, twongeye kumuhamagara ku wundi munsi na bwo atubwira ko ari mu nama, kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Nagira icyo atubwira na cyo turakibamenyesha.

Exit mobile version