Bamwe mu baturage mu karere ka Rubavu bavuga ko umutungo w’umuntu ariwo umugoboka igihe bibaye ngombwa bityo ubutegetsi bw’aka karere butagomba kubuza ushaka kuwugurisha ngo arengere abe muri ibi bihe.
Ibaruwa y’ukuriye Akarere ka Rubavu ko mu burengerazuba imenyesha abategeka Imirenge ko batagomba kwemeza ubugure bw’imitungo muri iki gihe cy’amabwiriza yo kurwanya coronavirus.
U Rwanda rwongereye igihe cyo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) ubu kizamara hafi ibyumweru bitandatu kugeza tariki 30 z’uku kwezi kwa kane.
Ibi byateye ubukene no gusonza abaturage basanzwe batunzwe n’imirimo iciriritse cyane cyane mu bice by’imijyi.
Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo guha ibiribwa imiryango ibikeneye cyane mu gihugu, gusa haracyari benshi bavuga ko bitarabageraho ndetse n’abavuga ko bahabwa bicye cyane bitabahagije.
Umukuru w’Akarere ka Rubavu yandikiye abategeka imirenge abamenyesha ko muri ibi bihe hari “abashaka gufatirana abaturage bakagura imitungo yabo kandi ibanje guteshwa agaciro”.
Abamenyesha ko kubera ibyo nta bugure bw’ubutaka bagomba kwemeza, ndetse n’ubwakozwe muri ubwo buryo bwo gufatirana abaturage muri ibi bihe buzateshwa agaciro, uwaguze agahomba.
“Icyo umuntu afite nicyo kimugoboka”
Abaturage baganiriye na BBC batifuje gutangazwa imyirondoro, bavuga ko ubutegetsi budakwiye kubabuza kugurisha ibyabo mu gihe budashoboye kubaha ibyo bakeneye muri ibi bihe barimo.
Umuturage wo mu murenge wa Nyakiriba Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Nyakibande yagize ati:
“Icyo umuntu afite nicyo kimugoboka mu bihe bikomeye, umuntu niba ashonje afite icyo yagurisha akabona uko abaho nta muyobozi ukwiye kubyivangamo”.
Umugore wo mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo avuga ko, koko n’uri kugurisha ikintu muri iki gihe koko ahendwa, ariko ko nta yandi mahitamo mu gihe aba agirango arengere abe.
Ati: “Umuntu agurisha bitewe n’ububabare afite, aho kugira ngo abana bagupfire mu maso wazahaha ibindi”.
Umuturage wo mu murenge wa Rubavu Akagari ka Byahi ati: “Ni byiza ko ubuyobozi burinda abantu guhendwa, ariko nanone akawe niko kakugoboka, nubwo koko wagurisha uhenzwe ariko ukabona icyo urya kuko benshi barashonje”.
Itegeko nshinga ry’u Rwanda ingingo ya 34 ivuga ko “buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite” ko uwo mutungo utavogerwa, keretse ku mpamvu z’inyungu rusange.
BBC