Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ntawanze ko Ange Kagame yifotoza na Magic Johnson ariko namenye ko hari abanyeshuri benshi mu Rwanda babuze za minerivali

Ange Kagame akomeje urugendo rwo gushyigikira iterambere rya basketball muri Afurika

Ange Kagame ubanza ibumoso yifotozanya na n’icyamamare Magic Johnson wakinnye muri NBA hamwe n’umunyamakuru Kamie Crawford (Ifoto/Internet)

 Umukobwa wa Perezida wa Repubulika Ange Kagame agaragaza ko afite indoto ko umukino wa basketball uzatera imbere muri Afurika ndetse yiyemeje kubishyigikira.

Mu mpera z’icyumweru gishize Ange Kagame yitabiriye inama ya NBA Africa yabereye mu Mujyi wa Toronto muri Canada aho abakinnyi b’Abanyafurika ndetse n’abigeze gukina uyu mukino muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) bahuriye bungurana ibitekerezo.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Village Urugwiro.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Ange Kagame agaragaza ko ari ambasaderi w’iterambere ry’umukino wa basketball ku mugabane wa Afurika ndetse akaba yarishimiye kureba ibirori by’uyu mukino bikomeye ku Isi bizwi nka NBA All Star Game byaberaga i Toronto.
Masai Ujiri uyobora ikipe ya Toronto Raptors ndetse unaherutse mu Rwanda muri gahunda yiswe Giants of Africa, afite intego ko hari urubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika ruzajya rukina muri NBA kuko asanga hari Abanyafurika benshi bafite impano muri uyu mukino ariko badashobora kuyiteza imbere.
Muri ibi birori kandi Ange Kagame yahabonaniye n’ibyamamare nka Magic Johnson wakanyujijeho mu myaka ya za 80 na 90 mu ikipe ya Los Angeles Lakers.Gahunda yo guteza imbere umukino wa basketball muri Afurika yatangijwe n’umugabo witwa Masai Ujiri ukomoka muri Nigeria ariko ufite nyina w’Umunyakenya. SOMA INKURU YOSE

Exit mobile version