Abaturage bo muri Bannyahe bateye agahinda ni abo gufashwa. Buri muntu yishyire mu mwanya wabo yibaze biramutse bimugwiririye, leta ikaza ikakwambura inzu yawe bakayisenya ukisanga hanze wabigenza ute? Noneho ntabwo ari no kuza ngo bagusenyere, baraza bakakubwira ngo wowe nyirinzu abe ari wowe wisenyera!
Koko ziriya nkoma mashyi za Kagame ngo ni abayobozi iyo bamaze gukora nkabiriya bakoreye abaturage bo muri Bannyahe barataha, bakarya mu munezero bicaye mu mitamenwa barangiza bakaryama bagasinzira? Mbere yo kujya kuryama bakabwira abana babo ngo murote Imana bibondo byanjye nkunda kandi bazi neza ko hari ibindi bibondo, abandi bana basenyeye barara hanze banyagirwa bakaribwa n’imibu kandi ababyeyi babo ntako batari bagize ngo babeho neza!!!
Ibibera mu Rwanda ntahandi ndabibona kuri iyi se ya Nyagasani!!! Mbega ibikorwa by’ubugome. Leta ya Kigali ni leta ngome, ntabwo ari leta y’ubumwe yakorera abaturage gutyo. Uwakarengeye abaturage niwe ubica. Maze abaturage bazongere baririmbe ngo “Leta y’ubumwe, ngo Kagame ni umubyeyi, intore irusha izindi intambwe!!!!”
Birababaje, kandi ikibabaje kurusha n’uko bivuzwe kenshi ariko ntacyo ubuyobozi bubikoraho! Biteye urujijo gusa. Abanyarwanda bazarenganwa kugeza ryari? Ngo mu Rwanda hari amategeko ariko banyiri kuyashyiraho nibo bayica!! Umuturage yakosa gato akicwa ngo yarenze ku mategeko. Ngo Perezida wa Repubulika niwe uzabarenganura kandi abifitemo uruhare. Yaravuze ngo bya bimashini binini bizabatwara n’ibyabo byose ndetse n’imiryango yabo!!!
Ibyakorewe abaturage bo muri Bannyahe birenze ubwicanyi bw’indengakamere! Iyi leta ntawe itinya, akarengane gakorerwa ku banyarwanda bose, ntabwo gakorerwa abakire gusa nka ba Rwigara Assinapol. Bikorerwa n’abakene? Muribuka ko babanje kuniga umushoramari Rwigara Assinapol barangiza bakamusenyera, bakamutwara imitungo ye yose ndetse bakamutesha n’agaciro. Nguko uko leta ya Kagame ikora. Nta mukire nta mukene irebera izuba. Iyo bagushaka ntibareba umutungo ufite.
Biragaragara ko leta idashaka abakene muri Kigali, urwo Rwanda ni urwa Kagame, umugore we, abahungu be n’umukobwa we!! Inama nabagira ubishoboye yakwiyimura. Kagame arimo aragurisha igihugu, Banyarwanda ni muze twirwaneho kuko murabona ko Kagame aha agaciro abanyamahanga kurusha abenegihugu. Nitutirwanaho tuzashira twumva kandi ntawe uzadutabara. Muze duhuze umugambi.
Sankara atarafatwa yigeze kuvuga ko muri vision 2020 buri munyarwanda yari yarasezeranijwe kuba mu magorofa none natwatundi biyubakiye barimo baradusenya. Kagame yaravuze ngo uwashaka gusenya Kigali Convention Center yamwica kandi nyamara imbaraga zubatse Kigali Convention zingana n’ingufu uwo muturage wo muri Bannyahe yubakishije inzu ye kubw’ubushobozi bwe. Ikiremwa muntu ni cyubahwe.
Yvette Kanyana