Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: None se ko Umuryango FPR Inkotanyi waje uje guca ubuhunzi, aba banya Karongi barahunga bazira iki?

I Karongi haravugwa imiryango 10 yahunze kubera ubuhanuzi
Imwe mu miryango y’abakirisitu bo mu Itorero EPR,biravugwa ko yaba yarahungiye muri Uganda nyuma yo kumva ubuhanuzi buvuga ko mu Rwanda hagiye kuba intambara.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye kumvikana inkuru y’uko hari abakirisitu bo mu Itorero rya EPR Paruwase ya Rwimpiri i Rubengera, bahungiye muri Uganda kubera ubuhanuzi bumviye mu cyumba cy’amasengesho.
Itsinda rigizwe n’imiryango 10 y’abanyamasengesho ryitwa ‘Abiru’ abagore n’abagabo ndetse n’abana babo, hamwe n’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rwimpiri ni bo bivugwa ko bahunze.
Pasiteri Nyiraneza Albertine, Umuyobozi wa ‘Presbytère’ ya Rubengera, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi miryango bari abantu basengera mu byumba, ku misozi hirya no hino.
Yagize ati “Twumvise ko bahunze, ariko impamvu ziri kuvugwa ziratandukanye, bamwe bavuga ko ari ubuhanuzi bumvise buvuga ko mu Rwanda hagiye kuba intambara, abandi bakavuga ko ari ibyo basomye kuri internet, mu gihe hari n’abavuga ko hari ibiganiro biri ku ma CD bumvise biriho ubutumwa buvuga ko mu Rwanda hagiye kuba intambara.”
Akomeza avuga ko Itorero rya EPR ryitandukanyije n’ubu buhanuzi, kandi ko uyu mwuka w’ubuhanuzi utari mu bakirisitu bose, ko ahubwo ari iri tsinda ryiyitaga ‘Abiru’.
Ati “Mu Rwanda ni amahoro, nta ntambara ihari nta n’iyenda kuhaba, uwazanye ubu buhanuzi agamije guca igikuba mu bakirisitu, ariko ntazabigeraho.Abakirisitu twarabahumurije kandi dukomeje no kubasura urugo ku rundi. Nta kibazo abasigaye bafite ”.
Inzego z’Umutekano zatangarije IGIHE ko umuryango umwe ariwo bamenye ko wahunze, gusa ngo ntibazi niba koko warahungiye muri Uganda ngo kuko bashobora no kwimukira ahandi mu gihugu.
Gusa ntihemezwa niba koko ari ubuhanuzi bwatumye abo bantu bahunga, ngo kuko basanze hari n’amakimbirane mu idini ya EPR muri ako gace.
SP Hitayezu Emmanuel yabwiye IGIHE ati “Nta gihamya ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma bwabiteye, ahubwo icyo turi gukurikirana ni amakimbirane muri EPR. Basaga n’abarimo ibice bibiri, igice kimwe kigashaka ko basenga ku Cyumweru ikindi gishaka kuwa Gatanu cyangwa kuwa Kane.Bamwe twamenye ko bagiye ariko turi kubikurikirana.”
“ Amakuru ubu dufite n’uko bamwe bahunze ariko ubusanzwe si uguhunga, kuko ntitwavuga ngo bagiye hanze, bashobora no kuba bari mu gihugu kuko Umunyarwanda yemerewe kuba aho ashaka mu gihugu.Ntituzi rero koko niba barahunze”.
SP Hitayezu yakomeje avuga ko hari abantu babiri bari batawe muri yombi kugira ngo batange amakuru kuri iki kibazo mu gihe iperereza rikomeje.
Muri Mutarama umwaka ushize muri EPR Rubengera havuzwe icyumba cy’amasengesho, aho abajyagamo basabwaga gukorakoranaho kugirango bamarane irari ry’umubiri ndetse bamwe bakanisanga basambanye.
Muri iki cyumba kandi havugwagamo ubuhanuzi bw’ibinyoma harimo n’ububuza abakirisitu gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ngo kuko ari ‘Ubwicanyi’.
Icyakora icyo gihe ubuyobozi bwa EPR bwahakanye ayo makuru, ndetse buvuga ko abavuze ibyo ari abanyabinyoma. Gusa nyuma abayobozi b’icyo cyumba baje guhindurwa.
Umwaka ushize wa 2015 waranzwe n’ubuhanuzi bwinshi bwakuye abantu umutima harimo ubwavugaga ko hagiye kuba imperuka ndetse n’intambara.
Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yamaganye abantu bihisha inyuma y’imyemerere bakajya mu ngo, mu nsengero cyangwa mu byumba by’amasengesho bagahahamura abaturage bakoresheje ibintu bibiri birimo imperuka n’uko hagiye gutera intambara.
Icyo gihe yagize ati “Hari abavuga ngo Isi yarangiye bagatanga n’amatariki n’imyaka bavuga n’umunsi ariko bikarangira itabaye […] aba ni abahanuzi b’ibinyoma. Hari n’abaza bakavuga ngo intambara yatangiye kabaye kandi aho uri nta ntambara ihari ahubwo ufite umutekano ariko ugasanga hari ababyemera nk’ukuri.”
Yakomeje avuga ko abo bantu bakwiye kwamaganwa ati “Ndagira ngo mbabwire ngo mwamagane abo bantu, ababikora mubagaragaze mu bageze mu nzego z’umutekano ni abanzi b’amahoro […] umutekano urahari kandi ntawuzahungabanya iki gihugu.”

Exit mobile version