Imbabazi: Minisitiri Murekezi aricuza ku ibaruwa yanditse mu 1973
Yanditswe: 27/11/2013 saa 05:52:25 |Yasuwe incuro: 12159
Mu gihe abayobozi bakuru ku rwego rw’ igihugu bakomeje kandi bashishikariye gahunda yo gusaba Abatutsi imbabazi ku bw’ amateka mabi ya politiki yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatusti mu izina ry’ Abahutu, Minisitiri Murekezi Anastase yafashe akanya ko gusaba imbabazi ku ibaruwa yanditse mu 1973.
Icyo gihe Murekezi afatanyije n’ abanyeshuri b’ Abahutu biganaga mu Bubiligi, banditse basabaga ko umubare w’ Abatutsi wagabanuka mu mashuri yo mu Rwanda cyane ko kujya kwiga hanze ku bana b’ Abatusi byari umuziro.
Minisitiri Anastase Murekezi
Minisitiri w’ abakozi ba Leta n’ umurimo Murekezi Anastase, yisunze umutimanama we yasabye imbabazi Abatutsi.
Ibi yabishimangiye ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ ubumwe n’ ubwiyunge mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kabacuzi, nk’ umunyarwanda uzi aho igihugu cyavuye n’ aho cyerekeza.
Mu ijambo rye, ryafashe akanya mu gusaba imbabazi Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze mbere ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, dore ko yagaragaje nka kimwe mu byo ashingiraho ko mu mwaka w’ 1973, nk’ abanyeshuri b’ Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’ Abahutu icyo gihe bigaga mu gihugu cy’ u Bubiligi, bihuje bandikira Leta y’ u Rwanda ibaruwa isaba kugabanya umubare w’ Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi, kubera ko babonaga urimo kwiyongera.
Nk’ umunyarwanda wiyumvamo ubunyarwanda yagize ati: “Ndasaba Abanyarwanda imbabazi, kuko ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge, kuko nari mfite imyaka 21 y’ amavuko.”
Kuri byose asaba buri wese ko ikibazo cy’ amoko kitagomba guherana Abanyawanda, aho yatanze ingero ko mu gihe cy’ Abami, Abanyarwanda bari bamwe nta vangura ryabagaho, ariko uko ingoma zagiye zisimburana amacakubiri yagiye yigishwa mu baturarwanda bigera n’ aho ubwoko bwandikwa mu ndangamuntu.
Mu Murenge wa Kabacuzi, bamwe mu baturage bagaragaje ko bagifite ipfunwe ryo kwemera cyangwa gusaba imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside, aho bakikeka uko bafatwa mu miryango yabo, dore kandi ko n’umwanya bahawe ngo batange ubuhamya ku byo bazi cyangwa babonye, wasangaga bifashe batabohoka ngo bavuge ibibarimo mu byagaragariraga amaso nk’ uko tubikesha Igihe.com
Emmanuel Nsabimana – Imirasire.com