Ku ruhande rwayo, Amerika, aho umuryango wa Rusesabagina utuye muri leta ya Texas, yavuze ko “ihangayikishijwe no guhamywa ibyaha kwakozwe na Leta y’u Rwanda” kw’umuturage wayo wemewe n’amategeko.

Mu itangazo, umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Ned Price yagize ati: “Ibitangazwa by’uko ibisabwa mu butabera bitabayeho bituma hibazwa ku kutabogama kw’umwanzuro w’urubanza”.

“Twakomeje kugaragaza akamaro ko kubaha ibisabwa byose mu mategeko muri iyi miburanishirize kandi twagaragaje guhangayika ko ibi bisabwa bitakurikijwe mu buryo butabogamye bujyanye n’ibyo u Rwanda rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga”.

“Duhangayikishijwe n’uko ibyo Bwana Rusesabagina yagaragaje yanze bijyanye no kutemererwa guhura n’abunganizi be mu ibanga kandi mu buryo butabangamiwe hamwe n’inyandiko zijyanye n’urubanza ndetse no kuba mu ntangiriro yarangiwe abunganizi”.

Bwana Price yongeyeho ati: “Dushishikarije Leta y’u Rwanda gufata ingamba zo gusuzuma izi nenge mu rubanza rwa Bwana Rusesabagina no gushyiraho uburyo bwo gukumira inenge nk’izi mu gihe kiri imbere”.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.