Isesengura ryaJustin Bahunga rirekana ko amateka yacu ntacyo yatwigishishije. Mutara Rudahigwa yahakanye ikibazo cy’abahutu n’abatutsi, bitera imyivumbagatanyo ya 1959. Haza ikibazo cy’impunzi, abategetsi babura ubushishozi bwo kugikemura.
FPR iratera ifata ubutegetsi. Nayo yahakanye ikibazo cy’abahutu n’abatutsi, ndetse n’icy’impunzi. Hari n’amahano FPR Ikora yerekana ko tujya mw’icuraburindi : kurandura imyaka byari kirazira, gutaburura abantu, kutarengera imfubyi n’abapfakazi, … byose bitera umwaku. Ntakindi rero ni ibimenyetso ko aho u Rwanda rugana atari heza.