Ruracyageretse hagati y’Umujyi wa Kigali na Senderi uteganya no kugana inkiko ngo yishyurwe ibyo yangirijwe
Aha ni mu busitani bw’inyuma ku gipangu cy’inzu ya Senderi iri i Gikondo, gusa igice kinini ntikigaragara kuko bamennyeho ikamyo y’amabuye
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahageraga icyo gihe, yahasanze Eng. Zirimwabagabo Karim ushinzwe gusana imihanda mu mujyi wa Kigali, adutangariza ko ibyakorewe Senderi koko harimo amakosa ariko ko ntakundi byari kugenda kuko ahantu hagombaga gusanwa nta mwanya wundi wari uhari wari kumenwamo amabuye, icyakora akemera ko mbere yo kuyahamena bagombaga kubanza bakaganira na Senderi akabibemerera cyangwa akabyanga kuko ari uburenganzira bwe.
Eng. Zirimwabagabo Karim ushinzwe gusana imihanda yo mu mujyi wa Kigali
Uyu mugabo yasabaga Senderi ko yareka imodoka ya NPD Cotraco n’abakozi b’iyi kompanyi bakajya ku kazi hanyuma bakazamusanira ubusitani cyangwa bakazamubarira ibyangiritse bakabyishyura, mu gihe Senderi we yasabaga ko habanza gukorwa inyandiko bakabisinyira, bakanandika ibyangijwe byose n’uko bigomba kwishyurwa, kuko babikoze nkana kandi bakabikorana agasuzuguro.
Igihe cyaje kugera Senderi arekura imodoka ndetse areka abakozi b’iyi kompanyi baragenda, bukeye tariki ya 1 Werurwe 2016 ahita yandikira umujyi wa Kigali ibaruwa abasaba ko bamurenganura dore ko n’ikompanyi yubakaga uyu muhanda yahawe akazi n’umujyi wa Kigali, none kugeza n’ubu avuga ko yaheze mu gihirahiro ndetse yongeye kubandikira kuko avuga ko ntacyo bigeze babikoraho ndetse bakaba batarigeze banamubwira uko azishyurwa imitungo ye yangijwe nkana.
Aha Senderi n’agahinda kenshi yerekanaga aho yangirijwe ubusitani n’urugo rukoze igipangu cye
Mu ibaruwa Senderi yongeye kwandikira umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2016, ndetse Inyarwanda.com tukaba twabashije kuyibonera kopi, uyu muhanzi agaragaza ko yirengagijwe ntasubizwe ku bijyanye n’ibaruwa yabandikiye abasaba kumurenganura, kandi ku mugereka wayo yari yabagejejeho urwandiko rwanditswe n’umurenge wa Kigarama rushimangira ko imitungo ye yangijwe nkana ndetse agashyiraho n’amafoto agaragaza imitungo yangiritse.
Muri iyi baruwa, Senderi yagaragaje ko yabandikiye mbere ariko ntagire na kimwe asubizwa
Senderi yabwiye Inyarwanda.com ko atishimiye uburyo akomeje guhozwa mu gihirahiro n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, nyamara nabo babizi ko umuntu ugongesheje imodoka umukindo acibwa n’Umujyi amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni, none we akaba yarangirijwe ibiti byinshi n’ibyatsi byo mu busitani bwe ndetse n’urukuta rw’igipangu bakarwangiza ariko bakaba bamwirengagiza. Avuga ko mu byangijwe, harimo ibiti byari bimaze imyaka 5 byitabwaho, akaba yarabitakajeho amafaranga menshi cyane.
Abajijwe icyo azakora ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali nibutagira icyo bubikoraho, nta kujijinganya yavuze ko azagana inkiko agasaba ko yarenganurwa hakurikijwe amategeko, gusa akaba yumva nta muyobozi wo muri Leta y’u Rwanda wagakwiye kwirengagiza gukemura ikibazo cy’umuturage kandi ubundi icyo abo bayobozi bashyirirwaho ari ugufatanya n’abaturage gucyemura ibibazo bahura nabyo.
Senderi avuga ko umujyi wa Kigali nutamwumva, azagana inkiko akishyurwa ibyangijwe
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kuvugana na Madamu Monique Mukaruliza uyobora umujyi wa Kigali ngo tumubaze icyo baba bateganya gukorera Senderi mu gihe abandikira ariko bakaba bataramusubiza cyangwa bagire icyo bakora, ariko mu nshuro zose twamuhamagaye kuri telefone ye igendanwa ntiyigeze ayitaba.
Manirakiza Théogène | Wednesday, 2016-03-16