Iburasirazuba: Inzara itumye bamwe bahungira muri Uganda
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ine muri Kayonza yugarijwe n’inzara ngo barimo kwerekeza muri Uganda kubera inzara iri guca ibintu n’izuba ryinshi ryakurikiwe no kurumbya imyaka yose.
Mu turere tumwe na tumwe mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa amapfa akomeye yateye kurumbya none bamwe mu baturage batunzwe n’ubuhinzi bari mu nzara ikomeye. Abaturage bamwe bakaba ubu barahungiye iyi nzara muri Uganda nk’uko byemezwa n’abasigaye.
Ubuyobozi bw’iyi ntara burasaba abaturage bafite iki kibazo guhagarara gitore bagafatanya na leta gushaka igisubizo cy’iyi nzara.
Ahagaragara iki kibazo, ni mu mirenge imwe n’imwe y’uturere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe nko mu murenge Rwinkwavu abahatuye bavuga ko bafite ikibazo cy’inzara kubera kurumbya.
Martha Ndererimana w’imyaka 60 utuye muri uyu murenge ati “Inzara yaratwishe bamwe barasuhutse bagiye Buganda abandi bagiye mu Mutara gupagasa mbese ubuzima ntabwo”.
Mugenzi we witwa Muhirwa Deo ati “Turahinga ariko niyo bimeze bikagera igihe cy’ururabo (ibishyimbo) bihita byuma, ubu nuko twe tudafite aho dusuhukira natwe tuba twaragiye”.
Inzego zibanze ziremeza ko hari ingo zamaze gufunga imiryango y’amazu yabo . Reverien Niyotwagira umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, mu kagari ka Nkondo, aremeza ko hamaze kubarurwa ingo icumi zasuhutse kubera iki kibazo cy’amapfa.
Umuyobozi w’Intara y’u Burasirazuba Madame Uwamaliya Odette avuga ko iki kibazo gihangayikishije Intara gusa ngo hakaba hagiye gushakwa ingamba zirambye.
Goverineri Uwamaliya ati “Turabizi ko hari ibice binini byahuye n’izuba ryinshi ariko nakubwira ko ubu ari cyo kibazo turiho kuri iyi saha. Turimo kureba uko twagikemura ku buryo burambye hatunganywa ibishanga hakaboneka amazi ahoraho, gusa twari twagerageje guha ibiribwa abari bashonje cyane”.
Guverineri Uwamaliya agaya bamwe mu baturage bahungiye mu bindi bihungu, ngo bari bakwiye guhagarara gitore bagafataniyiriza hamwe nk’abanyarwanda hagashakwa igisubizo cy’iyi nzara.
Iki kibazo cy’amapfa cyugarije abatuye cyane cyane mu mirenge ine y’Akarere ka Kayonza ariyo Rwinkwavu, Murama, Mwili na Kabare naho mu karere ka Kirehe aho ivugwa cyane ni mu mirenge ya Nasho na Mpanga, hamwe n’akarere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi.
– See more at: http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Ubukungu/article/iburasirazuba-inzara-itumye-bamwe-bahungira-muri-y-uganda#sthash.mBKmMQpO.dpuf