Site icon Rugali – Amakuru

RWANDA: NI UMWANZI W’IGIHUGU SE KOKO?

Turi mu mwaka wa 2013, igihe Muhire yatakazaga akazi ka Leta, yafashe amafranga yose yari yarizigamiye, yerekeza mu Bugesera umurenge wa Ruhuha. Kugira ngo abashe kubaho, no kwiteza imbere yigiriye mu buhinzi bw’ibigoli, nuko abikora abishyizeho umutima kandi biramuhira.
Igihe byari bimaze guheka, byari biteye amabengeza, ari byinshi kandi bimeze neza ku buryo abantu babinyuragaho bakabitangarira. Umunsi umwe yakiriye téléphone, uwamuhamagaye yamubwiye ko nubwo bitari byera ashobora kubimugurira, icyo gihe mu Rwanda hari inzara yiswe Nzaramba, ariko yamubwiye ko adashaka kubigurisha, bukeye undi aramuhamagara nabwo aramuhakanira.
Nta cyumweru cyashize, Gitifu aramuhamagara, amusaba kwitaba ku Murenge. Yitabye ku Murenge, Gitifu yamusabye ko byaba byiza yemeye kugurisha ibigoli ku mukiriya aramubwira.
Muhire yamubwiye ko adafite gahunda yo kubigurisha, urebye yashakaga ko byera, akazabyisarurira, akabyigurishiriza adahenzwe.
Mu Rwanda hari inganda zitunganya ibigoli zigakuramo amafu, inyinshi aba ari iz’abantu bakomeye muri FPR cg ari iza FPR. Muhire we ari muri ba bantu bumva ko bafite ubwigenge ku bintu byabo ariko ntibatinda kubona ko bibeshya, ubu nabasoma iyi post hari abavuga ko bitashoboka kuko bitarabageraho.
Inzira zose bagerageje babonye zanze baramuretse, nawe aratuza, ibigoli birera, bimaze kwera arabisarura, arabivungura, abipakira imifuka ya kg 100, ku buryo yakodesheje ikamyo, biruzura.
Yashakaga ku bijyana iwabo akaba abihunitse agashaka abaguzi yitonze.
Ikamyo irahagurutse, chauffeur, Muhire ndetse n’umukozi wundi w’ikamyo. Yewe nta na 3km bagenze, bahagaritswe na pick up yo ku Karere, barabasaka, babaza ibyangombwa bibemerera gukora ubucuruzi bw’imyaka.
Muhire yabasobanuriye ko adakora ubucuruzi, ahubwo avuye gusarura akaba agiye kubihunika iwe. Abo bakozi ba leta babasabye ko bajya ku Karere bakabanza kwiga ikibazo cyabo, ni uko ikamyo yagiye gufungwa n’ibigoli.
Bageze ku Karere, baberetse aho baparika, umushoferi yabwiye Muhire ko azajya yishyura umunsi wose kugeza igihe bazafungurirwa kdi abapolisi bari batangiye kwishyuza parkingi. Muhire yahisemo gupakurura imifuka y’ibigoli abirundaho kuko n’ubundi bamwirizaga ku Karere.
Cyari igihe cy’imvura nyinshi, aho barunze imifuka yaranyagirwaga, yaguraga shitingi yo kubitwikira, yagenda yagaruka ejo agasanga bayibye. Hashize iminsi 10 baramubwiye ngo napakire ibigoli bye agende, ariko byari byarameze, ibindi byaraboze kubera kunyagirwa.
Ibyo yashoye byose, imbaraga ze zose, byari bibaye ubusa, yari asigaye iheruheru. Nta yandi mahitamo yari asigaranye, uretse guhunga igihugu akajya gushakira ubuzima ahandi. Ubu Muhire ari muri kimwe mu bihugu bya kure y’u Rwanda, aho ashobora gukora yisanzuye kdi yateye imbere, atanga umusoro yo kubaka ahandi.
Ni abo FPR yita abanzi b’igihugu, ukuri ni uko leta ariyo yikorera abanzi. Muhire ni izina twamuhaye kubera umutekano we.

Doreen Umwiza

Exit mobile version