Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Muri Jenoside abantu bishwe bajugunywe mubyobo byacukuwe na FPR-Kagame!

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Veritas Info iravuga ko ibyobo byajugunywemo abantu bishwe muri jenoside yo mu w’1994 byacukuwe n’abakada ba FPR!

 

Kagame ashobora kuba yarasubiye mu ndaki yacukuye mu w’1990 mu Mutara!

Uyu mwaka turangije w’2020 wabaye mubi cyane ku bantu benshi bari ku isi yose ariko ku banyarwanda ho ukaba warabaye agahomamunwa! Kubera icyorezo cya Covid-19 isi yose iri mu cyunamo, nta byishimo bigaragara mu kuwusoza ahubwo abantu bari mu gahinda n’impungenge zo kumenya uko bizabagendera ejo hazaza. Ku buryo bw’umwihariko abanyarwanda bo bari mu kaga gakomeye kuko bugarijwe na Covid-19 bakongeraho na Coronavurus y’ubutegetsi bubi bwa FPR itaboroheye! 

 

Nubwo abanyarwanda bababaye bwose na FPR-Kagame ntabwo yorohewe muri uyu mwaka w’2020 kuko kugeza ubu intore izirusha intambwe Paul Kagame amaze amezi 10 nta muntu numwe uramuca iryera, akaba agaragara ku mashusho gusa nayo aba yashushanyijwe muri mudasobwa! Amakuru menshi akaba yemezako Kagame arwaye ku buryo bukomeye ku buryo adashobora kujya ahagaragara ndetse hakaba hari n’amakuru yemezako yapfuye umuryango we na FPR bakabigira ibanga!

https://www.youtube.com/watch?v=op_ad6Tl_DU&feature=youtu.be

 

Uretse uko kubura kwa Kagame, uyu mwaka wa 2020 urangiye amahanga yose amaze gusobanukirwa neza ko amahano ya jenoside n’ubwicanyi bunyuranye bw’abanyarwanda bo mu moko yose bwateguwe kandi bugashyirwa mu bikorwa na FPR ku mabwiriza ya Paul Kagame! Umunyamakuru Judi Rever ukomoka mu gihugu cya Canada akaba yarashoboye gutangaza igitabo “Eloge du sang”  kirimo ubushakashatsi bucukumbuye ku bwicanyi bwa FPR, icyo gitabo akaba yaragitangaje mu rurimi rw’igifaransa ndetse akaba yarashyizemo amakuru yakuye muri ONU avuye kuri za enketi zagizwe ibanga zakozwe n’umuryango mpuzamahanga ku bwicanyi bwa Kagame na FPR.

Exit mobile version