Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Mukeshimana araregwa gukwiza ibihuha mu itangazamakuru

Mukeshimana na bagenzi be baregwa kwangisha u Rwanda mu mahanga

Clemence Mukeshimana yari yungirije umuyoboz w’impunzi mu nkambi ya Kiziba umwaka ushize ubwo habaga imyigaragambyo yaguyemo 11 muri izi mpunzi, ubu araregwa ibyaha birimo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Abari bayoboye impunzi muri iyi nkambi ubu bararegwa ibyaha bitatu byo gukwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga, gushoza imvururu no gukoresha imyigaragambyo itemewe.

Urukiko rukuru rwa Rusizi rwimukiye i Karongi ejo kuwa kane rwakomeje kumva ubwiregure bw’abaregwa, muri bo harimo n’umugabo utari impunzi uregwa gufata amashusho mu nkambi.

Ubushinjacyaha bumurega kuvuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari, no kuvuga ko abapolisi binjiye mu nkambi bafite imbunda n’imodoka zitwara imirambo bityo yabareze ubwicanyi.

Clemence Mukeshimana yarezwe ko yakwije impuha mu biganiro yagiranye n’amaradiyo mpuzamahanga, we yireguye ko ibyo yabwiye ayo maradiyo ari ukuri kw’ibyari mu nkambi.

Avuga ko kuba impunzi zaravuye mu nkambi zikajya kwigaragambya ari uko ibibazo byazo bitakemurwaga kandi barahoraga babyereka ababishinzwe.

Umwunganizi we Me Gilbert Ndayambaje yavuze ko umukiliya we ari kuregwa ibyaha bya politiki kandi nta nyungu afite muri politiki y’u Rwanda kuko ari impunzi.

Me Ndayambaje yavuze ko Mukeshimana atavuze ibihuha kuko ibyo yavuze binemezwa na UNHCR nayo yemeje ko iposho ryahabwaga impunzi ryagabanutse ari nabyo byaziteye kwigaragambya.

Ibi abona ngo ntaho biheriye no gusebya u Rwanda ari gushinjwa ubu.


Bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba iir mu karere ka Karongi bari baje gukurikira urubanza ejo kuwa kane

Dusabimana Bakunzi nawe w’impunzi aregwa kuba yarafatiwe mu nkambi akora filime mbarankuru ku buzima bwo mu nkambi.

Ubushinjacyaha nawe bumurega biriya byaha bitatu. Ko iyo filimi yakoze yafashije kwanduza isura y’igihugu, bumurega kandi kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru agamije gukora icyaha.

We avuga ko yakoraga filimi yo kubika amateka y’ibihe izi mpunzi zarimo kandi yumva ari uburenganzira bwe, ahakana ibyo aregwa kuko ibi ngo byanabaye imyigaragambyo yararangiye.

Uwitwa Rurangwa Issa we si impunzi, yari yaturutse i Kigali akaba ari we wafataga amashusho y’iyo filimi mbarankuru, nawe ashinjwa ibyaha nk’ibya Bakunzi.

Rurangwa yireguye ko yari yaje gukora ikiraka yari kwishyurirwa ko nta mugambi w’ibiregwa impunzi yari azi.


Louis Maombi wari umuyobozi w’izi mpunzi asuhuza abaje gukurikira urubanza

Rurangwa akavuga ko afunze by’amaherere kuko n’ibyaha aregwa byabaye mbere y’uko ahabwa ikiraka cyo gufotora mu nkambi.

Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko bufite abatangabuhamya busihngiraho ibirego byabwo, mu iburanisha ejo kuwa kane abaregwa basabye ko abo batumirwa mu rukiko.

Umucamanza yanzuye ko abo batangabuhamya ari bo batahiwe mu iburanisha ritaha riteganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha.

Inkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi irimo impunzi zirenga 17,000 yashinzwe mu myaka 20 ishize.

Irimo impunzi ziganjemo z’abanyekongo zahunze ubwicanyi bw’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Exit mobile version