Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Mu guha isomo intore ryo kwikora mu nda, Paul Kagame yishe Kalisa Mupende yafataga nk’umwana we!

“…Intore zibyumve neza, Kagame yemera ko amarorerwa yagutumye gukora afitiwe ibanga ari uko aguciye ijosi…Niko yabigenje kuri Turatsinze Théogène yiciye muri Mozambike akaba yari umuyobozi wa BRD…Intore zigomba kumenya y’uko ibyo bazituma byose: mugende mutoregere ababa Iburayi,mugende muturogere ababa muri Afurika y’epfo n’ahandi , mugende mutwicire aba, mugende muvuge ibi… bariya bose bage bamenya y’uko bitinde bitebuke Kagame arabicyegetera amajosi!….Kalisa ni irindi somo abanyarwanda bagomba kumenya…Kagame, nta kantu k’impuhwe agira, nta kantu k’urukundo, nta kantu k’ubumuntu kaba ku mutima we…

Mbwire bariya bantu bameze nka Olivier Nduhungirehe, bariya bashyushye cyane bagaragaza y’uko bakunda Kagame cyane, bamurwanaho cyane…amafaranga ari kubaha arayabarukisha aho bucyera! Nduhungirehe ameze nkawa musazi wirukankaga, agahura n’undi musazi, akamubaza ngo : ko mbona nawe uri umusazi ni kuki utirukanka nkanjye? Undi aramubwira ati, wowe irukanka uracyabiharaye, njyewe narirukanse binshiramo!..(James Munyandinda/radiyo Ubumwe)”

Urupfu rwa Kalisa Mupende warezwe na Paul Kagame, akamufata nk’umwana we w’imfura rwongeye kwerekana isura idasanzwe y’ubwicanyi bwa Kagame! Kalisa Mupende yishwe arozwe kugirango atazamena amabanga y’uburyo BRD (banki iharanira amajyambere y’u Rwanda) yasahuwe na Kagame n’agatsiko kamukikije. Amafaranga ajya muri banki ya BRD atangwa n’ibihugu by’amahanga kugirango bifashe gutsura amajyambere y’igihugu none ayo mafaranga Kagame yarayifunze ubu akaba ari umwe mu baherwe bakomeye ku isi! Kugirango iryo banga ry’ubujura bukabije ridasohoka, Kagame yafashe icyemezo cyo kwica Kalisa Mupende ngo atazarishyira hanze!

Iyo abantu bazi Kagame neza basobanura amahano y’ubwicanyi bwe ugirango ni filime uri kureba cyangwa ukuba wabifata nk’inkuru ishushanyije ivuga ubugome bw’umuntu wo mu bitekerezo (utarabayeho/roman). Nyamara amahano ya Kagame ni ukuri kwambaye ubusa! Ni mwiyumvire hasi aha ikiganiro giteye amatsiko cyateguwe na “Radiyo Ubumwe “cyerekana uburyo Kagame atangiye ibikorwa byo kwikora mu nda no guca amajosi intore basangiye amabanga y’ubwicanyi bwe! Ese amakuru nk’aya hari isomo asigira abanyarwanda?

http://www.veritasinfo.fr/2019/09/rwanda-mu-guha-isomo-intoreryo-ryo-kwikora-mu-nda-paul-kagame-yishe-kalisa-mupende-yareze-nk-umwana-we.html

Exit mobile version