Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2016 nibwo moteri itana ingufu z’amashanyarazi yo ku ishuri nderabarezi muri kaminuza y’u Rwanda icyahoze ari KIE yafashwe n’inkongi itunguranye irashya irakongoka.
Nkuko umunyamakuru wa Makuruki.rw wageze ahabereye iyi mpanuka avuga ko byatangiye iyi moteri icumba akotsi gake bakagira ngo n’ibintu byoroheje, gusa uko iminota yagenda yicuma n’iko umuriro warushagaho kwiyongera. Byageze aho birakomera umuriro uba mwinshi moteri iraka cyane ndetse biba ngombwa ko hitabazwa utumashini twitabazwa tuzimya mu umuriro biranga biba iby’ubusa kuko byaje kugaragara ko nta Gaz yari irimo.

Byatangiye babona byaka gahoro bagerageza kuzimya
Utwo tumashini tuzimya umuriro tumaze kunanira habayeho kwifashisha itaka kugira ariko nabwo biranga biba iby’ubusa, gusa uko abari mu kigo bageragezaga kuzimya iyo moteri ni nkako bahamagaraga Polisi ngo izane imodoka zizimya umuriro zifite ingufu, Polisi yahageze isanga byarangiye moteri yahiye.
Agaciro k’iyi moteri kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda Miliyoni 32, gusa usibye iyi Moteri ihiye ntakindi kintu cyangiritse .

Habuze imashini zifite ingufu zizimya machine iraka irakongoka