Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: MTN guca amakarita ni ukurengera ibidukikije cyangwa?

Rwanda: MTN guca amakarita ni ukurengera ibidukikije cyangwa?

Bamwe bashimye intambwe ikigo MTN Rwandacell Ltd cyateye yo guca amakarita ariho ‘airtime’ / ‘unites’ zifashishwa mu guhamagara cyangwa kugura internet, abandi bavuga ko n’ubundi ari bacye cyane bari basigaye bayakoresha.

Iki kigo gitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda cyatangaje ko kuva tariki 15 z’uku kwezi amakarita akoze mu mpapuro atazongera kuboneka ku isoko mu Rwanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu muri Afurika biri kwihuta mu bucuruzi na serivisi bitifashishije ‘cash’.

Aya makarita ya MTN akoze mu mpapuro ariko asa n’aho atari agikoreshwa na benshi ku isoko nk’uko bamwe mu bafatabuguzi n’abacuruzi ba ‘airtime’ babivuga.

Mu itangazo ryayo, MTN ivuga yafashe iyi ngingo igamije guteza imbere gahunda y’igihugu yo kwishyura hatifashishijwe ‘cash’, no kurengera ibidukikije.

Iyi ntambwe kandi yashimwe na minisiteri y’ibidukikje mu Rwanda yashimiye iki kigo umuhate mu kubungabunga ibidukikije bagabanya ikoreshwa ry’impapuro.

Abafatabuguzi ba MTN bazajya bagura airtime/unités bifashisihje uburyo buzwi nka Me2U zicuruzwa ahantu hanyuranye, cyangwa bayagure bifashishije amafaranga bafite kuri telephone.

Alice Muhorakeye yabwiye BBC ko amaze imyaka itanu acuruza amakarita n’ama-unites ya MTN ariko abaguzi be benshi ari abagura Me2U z’amafaranga macye macye.

Ati: “Ubu aho bigeze nka 95% ncuruza Me2U, abantu bacye cyane ari bo bagura amakarita, si benshi usanga bagura ikarita y’igihumbi cyangwa ya 500”.

Muhoracyeye avuga ko arangura amakarita macye kuko atagenda. Ati: “Iki cyemezo ahubwo cyari cyaratinze”.

Mu 2017 nibwo MTN Rwanda yavanyeho igiciro cya 10% kuri serivisi ya Me2U yo kohererezanya ama-unites hagati y’abafatabuguzi bayo.

Abakurikira urubuga rwacu rwa Facebook bagaragaje ibitekerezo byabo, bamwe bashima iyi ntambwe, abandi bakavuga ko ari ubucuruzi kuko n’ubundi ayo makarita batari bakiyakoresha:

MTN 1

 

Exit mobile version