Nyuma y’aho Ministre w’ubutabera wa leta ya FPR Bwana Johnston Busingye atangarije ku mugaragaro mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo mpuzamahanga Al jaseera, ko leta y’u Rwanda yagize uruhare mu gushimuta Bwana Paul Rusesabagina kuko ariyo yarishye indege yamugejeje i Kigali, iterabwoba ry’inkotanyi ryatangiye kugera kuri Busingye ndetse n’umuryango we!
Ikosa rikomeye ministre Busingye yakoze ryo kwemeza ko leta abereye ministre w’ubutabera ariyo yashimuse Bwana Paul Rusesabagina kandi akabivugira ku kinyamakuru mpuzamahanga, yongereyeho irindi kosa rikomeye ryo gutangaza ko umuryango we uri mu kaga kubera ibanga yamennye ryo gushyira hanze uko leta yashimuse Rusesabagina. Mu kiganiro kigufi kirimo n’amashusho, Bwana Busingye arashinganisha abana be bamerewe nabi kubera amakosa ye, muri iyo vidéo aragira ati (fungura ijwi):
Audio Player
Ikibazo cya Rusesabagina gikomereye cyane leta ya Paul Kagame kuko ishimutwa rye rigiye ku muteranya n’ibihugu by’Uburayi ndetse n’Amerika (USA) kandi ibyo bihugu aribyo bitumye leta y’inkotanyi ikiriho kugeza ubu, ku buryo ibyo bihugu biyikuyeho amaboko ak’inkotanyi kaba gashobotse. Inkotanyi zashatse gusobanura ishimuta rya Rusesabagina rihereye ku bwenegihugu bwe, aho zimwita umunyarwanda. Imbere y’urukiko rwa Kagame, Bwana Rusesabagina yavuze ko ari Umubiligi, ababuranira leta ya Kagame (parquet) bashatse kuzamura cyane icyo kibazo cy’ubwenegihugu maze umunyamategeko gatera Gashabana avugako ikiri kuburanwa atari ubwenegihugu bwa Rusesabagina ko niba leta ishaka gutsindagira Rusesabagina ubwenegihugu bw’ubunyarwanda izajyana icyo kibazo muzindi nkiko!
Iki kibazo cya Rusesabagina n’ifungwa rya Madame Yvonna Idamange Iryamugwiza abantu benshi barihuza n’ubuhanuzi bwatanzwe na Pasteri Ndlovu wo mu gihugu cya Zimbabwe yatambukije mu kwezi kwa gatandatu 2020. Muri ubwo buhanuzi Bwana Ndlovu yagize ati :”mu gihugu cy’u Rwanda, hagiye kuba ifungwa ry’abantu benshi , kandi ifungwa ry’abo bantu rikaba rizateza impagaraga imbere mu gihugu no hanze yacyo. Iryo fungwa rizakurura umwuka mubi mu bubanyi n’amahanga hagati y’u Rwanda n’ibihugu bikomeye bishyigikiye leta iriho. Urubyiruko mu gihugu cy’u Rwanda ruzigaragambya. Ni ngombwa gusenga ku buryo bukomeye kugirango hazabeho koroherana ku mpande zizaba zihanganye. Abato n’abakuru bubahane kuko guhinduka no gutabarwa kuri hafi“!
Hari abemera ubwo buhanuzi n’abatabwemera, ubwo ni uburenganzira bwabo, ariko iyo witegereje ibibera mu gihugu cy’u Rwanda, urasanga ibyavuzwe na Pasteri Ndlovu aribyo biri kuba. Kubona tugeze aho Ministre w’ubutabera nawe ashyirwaho iterabwoba agatabaza! Ubwo umuturage uri hasi amerewe ate? (Kanda aha wumve uko Busingye atabaza mu mashusho yifashe ubwe)
Veritasinfo