Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Manifeste y’abahutu, inkomoko ya jenoside?

Mwaramutse,

Nk’uko byumvikanye mu Imvo n’imvano y’ejo taliki ya mbere Nzeli 2018, bakomeje impaka ku magambo JD Bizimana uyobora CNLG yavugiye i Kabwayi mu muhango wo kwibuka genicide ku ncuro ya 24, avuga ko Manifeste y’abahutu ari yo nkomoko ya jenoside.

Mu gice cya mbere cy’iki kiganiro, abatumirwa ba Gakwaya bari Benzinge wigeze kuba sushefu, abanyapolitiki Twagiramungu wigeze kuba ministre w’intebe, Ndagijimana JMV wigeze kuba ministre mbere na nyuma ya jenoside, n’Antoni Mugesera wari senateri wa FPR ubu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Muri iki gice cya kabiri, Ally Yusufu Mugenzi yayoboye impaka hagati y’abatumirwa babiri, Benzinge na Mukamugema mwene Dominiko Mbonyumutwa, uyu ngo akaba yarandikiye gahuzamiryango ibarwa yuje ishavu yatewe n’ibyo Benzinge yavuze nyakwigendera umubyeyi we. Mukamugema rero ngo yasabye ko bamuhuza na Benzinge kugira ngo amunyomoze.

Undi wumvikana muri iki kiganiro n’umusaza witwa Karekezi, uvuga ko ngo yari muri ba basore bakubitiye Mbonyumutwa mu Byimana bigateza imvururu.

Ng’aho ibindi namwe mwiyumvire aha

https://youtu.be/DRApeuGxb-w

Mieux vaut vivre un an comme un lion que cent ans comme un mouton (proverbe italien)

Yanditswe na Agnes Murebwayire

Exit mobile version