Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Majoro Tewojeni Rutayomba wakoranye n’uyu musirikare mukuru Cyprien Ricyahintare bita igisam bo aratubwira ukuri.


Mu kinyarwanda duca imigani ivuga ngo: “N’uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye”, ” Kamenyero yenze nyina”. Turongera kandi tukavuga ko umugani ugana akariho. Uyu mugani wa mbere urashaka kutwigisha ko umuntu wigira inyaryenge kurusha abandi agakora amarorerwa yibwira ko atazavumburwa aba yibeshya kuko atinda agafatwa. Uriya mugani wa kabiri nawo uratwigisha ko ukora amakosa rimwe kabiri, gatatu ukazageza aho ya makosa uyikorera ubwawe akakugiraho ingaruka mbi. Kuba tuvuga ko umugani ugana akariho, ni uko ibikubiye muri iriya migani yombi turiho tubibona mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda.
Nyuma y’aho Leta y’Uburundi itangarije ko hari maneko wa Kagame Pawulo wafatiwe i #Burundi ndetse akaza no kwerekwa ku mugaragaro abahagariye umuryango w’Afrika y’i Burasirazuba (EAC) bakamwihatira ibibazo i #Bujumbura, bwakeye ku munsi w’ejo tariki ya 16/3/2016 itangazamakuru ry’Agatsiko ryiha amenyo y’abasetsi ryemeza ko uriya maneko wafatiwe i Burundi atari umusirikare ahubwo ari igisambo cyamaze ibishyimbo bya se ukibyara kibyiba, kikaba cyarashyikirijwe ubutegetsi kigahanwa ariko kigakomeza kunanirana kugeza aho gihisemo guhungira i Burundi!
Majoro Tewojeni Rutayomba wakoranye n’uyu musirikare mukuru bita igisambo aratubwira ukuri.
*Icya mbere uyu majoro Rutayomba Tewojeni adutangariza ni uko uyu mugabo Agatsiko kita igisambo ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda nako za Kagame Pawulo, #RDF.
*Icya kabiri ni uko uyu musirikare amazina yatanze atariyo mazina ye y’ukuri.
*Icya gatatu ni uko majoro Rutayomba yakoranye n’uyu musirikare akanamubera umuyobozi, akaba yemeza ko yari Umusirikare mukuru uneka, mu cyongereza bita Intelligence Officer(IO).
*Icya kane ni uko uyu musirikare ngo yari umuntu uzi gukora cyane; ubutumwa ashinzwe akabusohoza nta shiti.
*Icya gatanu ni uko uyu maneko igihe yakoranaga na Majoro Tewojeni yari umwofisiye ufite ipeti rya Liyetena akaba akeka ko ubu yaba yari ageze ku ipeti rya Kapiteni cyangwa hejuru yaryo.
*Icya gatandatu yavuze ni uko ngo ubutumwa nka buriya bwo hanze buhabwa umwofisiye batabuha Kaporali kuko we ngo akorera mu gace atuyemo!(Ndlr: uyu maneko avuga ko yatumwe mu Burundi kenshi akaba ari nawe wagiye kuzana mu Rwanda ba basirikare bakuru bakoze kudeta mu Burundi ikabapfubana; ubu ngo bari i Kigali Kagame ariho arabigisha uko bazatera Uburundi bagakuraho Nkurunziza Petero, nkuko bitangazwa n’uyu maneko)
Ibindi byatangajwe na Majoro Rutayomba Tewojeni
Majoro Rutayomba Tewojeni avuga ko ibya Pawulo Kagame bigeze aharindimuka kubera izi mpamvu zikurikira:
Ngo mu rugamba rwo koreka u #Rwanda, abasoda ba #FPR bazengurukaga mu gihugu hose barangiza gukora ibyo bashinzwe bakisubirira mu birindiro byabo nta numwe muri bo ufashwe. Ibi ngo byabaye kenshi ku buryo ngo bagejeje Kagame mu Rugwiro nta n’umwe muri bo ufashwe. Kubona rero ngo abamaneko ba Kagame batangiye gufatwa ngo ni ikibazo gikomeye.
Yemeje ko muri uku gufatirwa mu mahanga kwa maneko za #Kagame bishobora kuba biterwa n’uko mu gisoda cye hari abagambanyi baha amakuru Uburundi.
Majoro Tewojeni Rutayomba yemeje ko mu minsi iri imbere, amaperereza barimo arangiye, azafatanya na Radiyo Ijwi ry’Itahuka bagaha Abanyarwanda bumva iyi radiyo amazina nyakuri y’uriya maneko wa Kagame wafatiwe i Burundi.
https://youtu.be/3IiVPC7DrGc
Source: https://www.facebook.com/batobato.batobato/posts/1690074711251974

Exit mobile version