Rwanda: Maj Mudathiru ashima ko ‘batakorewe iyicarubozo’. Abagabo 25 bashinjwa kuba ari abarwanyi b’umutwe wa P5 w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda urukiko rwa gisirikare rwategetse ko bakomeza gufungwa mu gihe bategereje urubanza. Uwari ubayoboye avuga ko ashima ubutegetsi uko bafunzwe.
‘Major’ Habib Mudathiru ufatwa nk’umukuru wabo n’abareganwa nawe, bemereye urukiko ko bari mu mutwe w’ingabo ugamije kurwanya ubutegetsi.
Umucamanza yavuze ko ibyo baregwa bikomeye bityo badashobora gukurikiranwa badafunze.
Umucamanza yavuze ko hari impamvu zituma bakekwaho ibyaha baregwa kuko bemera ko babikoze.
Bwana Mudathiru wahoze mu ngabo z’u Rwanda agasezererwa ku ipeti rya majoro, abareganwa nawe bavuga ko bubahirizaga amabwiriza ye.
Ngo niwe wari ushinzwe imyitozo ya gisirikare no gushakira abarwanyi uyu mutwe wa P5.
Bamwe mu baregwa bavuga ko bisanze muri uyu mutwe nyamara bari bajyanywe bijejwe guhabwa akazi, ngo ntibawuvuyemo kuko bakangishwaga kwicwa.
Mudathiru arashima uko bafunzwe
Urukiko rumaze kuvuga umwanzuro, Major Mudathiru yazamuye ikiganza asaba ijambo, maze arihawe avuga ko atababajwe no guhanwa kuko yakoze ibyaha.
Yongeyeho ko ashima ubutegetis bw’u Rwanda kuko butamukoreye iyicarubozo kandi yarafashwe ari mu ruhande rwitwa ‘umwanzi’ nk’uko ngo ahandi bigenda.
Aba baregwa; kwinjira mu mutwe wa gisirikare utemewe, kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga bagamije guteza intambara mu gihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi.
Abaregwa biganjemo abanyarwanda, barimo n’Abarundi n’abanya-Uganda.
Abo mu Burundi, babwiye umucamanza ko basaba ubuhingiro mu Rwanda ngo kuko boherejwe iwabo bagirirwa nabi.
Mu rukiko izina rya General Kayumba Nyamwasa rigarukwaho kenshi, ashinjwa ko ari we watangaga amabwiriza kuri aba baregwa.