Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Leta yoroheje ingamba zafashwe mu kwirinda Covid-19

Leta y’U Rwanda yoroheje ingamba zari zarafashwe mu kwirinda icyorezo cya COVID 19 mu gihe imibare y’abakingirwa ikomeje kuzamuka. Ibyemezo byafashwe birimo gukomorera ibitaramo bihuriramo abantu benshi nk’iby’imyidagaduro, ariko kandi hagabanyijwe n’amasaha y’umukwabu mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mu ntara z’icyaro.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko yifuza ko mu mwaka utaha abaturage bakwemererwa buhoro buhoro kubaho nk’uko ubuzima bwahoze, ibyo ariko ngo bikazaterwa n’umubare w’abantu bamaze guhabwa inking, dore ko ubu ziri gutangwa uhereye ku bafite imyaka 18 kuzamura.

Kimwe mu byemezo byafashwe gishobora gushimisha abatari bake ni ugukomorera ibitaramo by’abahanzi nk’abanyamuziki byari bigiye kumara imyaka ibiri. Ibi ngo bizagenda bifungurwa mu byiciro nyuma y’amabwiriza yihariye agomba gutangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere – RDB .

Kugira ngo abantu bemererwe kwitabira ibi bitaramo bazasabwa kugaragaza ko bakingiwe COVID 19 kandi banerekana ko bipimishije bagasanga bataranduye iyi ndwara.

Abatuye umujyi wa Kigali umaze iminsi utagaragaramo ubwandu bwinshi na bo baraza kwiruhutsa.

Icyemezo cy’inama y’abaministri kibemerera kugera mu ngo zabo batarengeje saa yine z’ijoro mu gihe bari basanzwe bategetswe kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa mbiri z’ijoro .

Abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi icyemezo cyabazirikanye kuko basabwa kuba bafunze bitarenze saa tatu z’ijoro mu gihe isaha ya saa moya isanzwe bavugaga ko ibabangamiye cyane .

Ahandi mu gihugu bo bategetswe kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa tatu z’ijoro naho ibikorwa byose bikaba byafunzwe saa mbiri .

Gusa uturere twa Burera na Gicumbi mu majyaruguru, Nyagatare, Kirehe, Rwamagana na Ngoma mu burasirazuba, Nyaruguru mu majyepfo na Nyamasheke mu burengerazuba bo bategetswe kuba bageze mu ngo saa mbiri.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko utu turere twagaragayemo ubwandu bushya buri ku rwego rwo hejuru ku buryo hakwiriye ingamba zihariye.

Akarere ka Nyagatare ni ko kaza ku isonga mu bandura bashya benshi kuko kagaragaje abagera kuri 17% by’abandura ugereranyije n’ibipimo byose byafashwe.

Abashinzwe ubuzima bizera ko umwaka utaha ubuzima bushobora kuzaba butangiye kugenda bwegera uko bwahoze mu gihe abaturage benshi bazaba bamaze guhabwa urukingo.

Kuri ubu inzego z’ubuzima zirahamagarira abantu bose kujya gufata urukingo guhera ku bujuje imyaka 18 y’amavuko kugira ngo nibura uyu mwaka urangire 30 % by’abagomba kubona urukingo baruhawe.

Kugeza ubu, Ministeri y’ubuzima mu Rwanda iravuga ko nibura abantu bakabakaba miliyoni 1.6 bamaze kubona urukingo rwa mbere, abakabakaba icya kabiri cyabo bakaba bamaze guterwa inkingo zombi.

Exit mobile version