Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Leta ikoresha ‘ukuboko kw’icyuma’ ku bazahajwe n’ibihe bidasanzwe yihishe inyuma ya COVID19 – HRW

Rwanda: Leta ikoresha 'ukuboko kw'icyuma' ku bazahajwe n'ibihe bidasanzwe yihishe inyuma ya COVID19 – HRW

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) uvuga ko gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kurwanya coronavirus mu Rwanda bidaha uburenganzira inzego z’umutekano bwo gukora ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Raporo yasohowe n’uyu muryango ejo ku wa gatanu, ivuga ko kubangamira uburenganzira bwa muntu biri kuba muri ibi bihe mu Rwanda, byibasira cyane cyane abazahaye kurusha abandi kubera amabwiriza abategeka kuguma mu rugo.

Mu bivugwa n’iyi raporo hirimo gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, gufunga abanyamakuru berekana ibikorwa nabi muri iki gihe, gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi, n’ibindi.

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rwa leta y’u Rwanda kuri iyi raporo, inshuro zose yagerageje ntiyahawe igisubizo.

HRW ivuga bimwe mu bikorwa birimo gufata abagore ku ngufu byakozwe n’abasirikare i Kigali mu murenge wa Remera mu kagari ka Nyarutarama, kandi abanyamakuru bahaye ijambo abaturage ibi bikamenyekana ubu bafunzwe bashinjwa ibindi byaha.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kiri mu iperereza ku basirikare bagera kuri batanu bashinjwa ibyo byaha.

Iyi raporo ivuga ku iyicwa ry’abantu babiri mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ryabaye mu kwezi kwa gatatu, nyuma polisi y’u Rwanda yavuze abo barashwe barwanya abapolisi.

Ivuga ku ifungwa ry’abantu mu mujyi wa Gisenyi, bafungiwe muri stade igihe cy’amasaha menshi bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo.

Inenga kandi ibikorwa byo kubangamira abanyamakuru bagerageje kugenzura amakosa avugwa mu itangwa ry’ibiribwa leta y’u Rwanda ivuga ko bigenewe abazahajwe cyane n’ibi bihe bidasanzwe.

Ni raporo yihariye?

HRW ikorera mu bihugu birenga 90 ku isi, iheruka gusohora raporo ivuga ku bikorwa nk’ibi mu bihugu bimwe byo mu karere nabyo biri mu bihe bidasanzwe.

Raporo z’uyu muryango mu bihe bishize leta y’u Rwanda yagiye ivuga ko ari inyandiko zimwe z’ibyo banditse mu myaka yashize baterura bagahinduramo bicye bakongera bagatangaza.

Lewis Mudge ushinzwe ibikorwa bya HRW muri Afurika yo hagati, yabwiye BBC ko mu gihe cyashize bagiye bagaragaza ibikorwa byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ariko igitangaje ubu ari uko mu gihe nk’iki cy’icyorezo ibi bikorwa byibasiye abanyantege nke.

Ati: “Igikomeye ubu ni uko nubwo hari icyorezo kinafite ingaruka zikomeye, nubwo hafashwe ingamba zigamije ibyiza ariko hari gukoreshwa ‘ukuboko kw’icyuma’ mu kuzubahiriza.

“Igitangaje rero ni uko abantu bazahaye cyane kurusha abandi, kandi bashobora no kwibasirwa na Covid-19, ari na bo bazahajwe cyane n’uko ‘kuboko kw’icyuma’.

“Urugero naguha, ni ukuba hari abantu benshi bakennye batunzwe no gushakisha buri munsi ariko bagategekwa kuguma mu rugo, ugerageje gusohoka ngo ajye gushaka ikimutunga agafatwa akirirwa yicajwe muri stade ku zuba.

“Ibyo ni byo HRW ibona nk’ukuboko kw’icyuma mu kubahiriza izo ngamba, ubundi nziza, ariko zubahirizwa mu buryo buremereye cyane”.

Bwana Mudge avuga ko ubu batari kubona raporo z’abantu benshi bafungirwa mu bigo bya gisirikare, ahantu hatazwi cyangwa “kwa Kabuga”.

Avuga kandi ko ubu batari kumva cyane Abanyarwanda bicwa kubera ibitekerezo byabo bya politiki hanze no mu gihugu nk’uko byari bimeze mu myaka ishize.

Ati: “Ubu ntituri kubona amakuru y’abantu bicwa nk’ibyo twagarutseho vuba aha ku rupfu rwa Kizito Mihigo bivugwa yishwe nubwo bitaremezwa.

“Ahubwo ikivugwa ubu ni ihohoterwa rikorerwa abantu bazahaye cyane muri ibi bihe aho polisi ikoresha imbaraga z’umurengera”.

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rwa leta y’u Rwanda ku bikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu bivugwa na raporo nshya ya HRW, ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

Hari impinduka nziza HRW ibona?

Bwana Mudge avuga ko umuryango wa HRW – umaze imyaka warirukanwe mu Rwanda – watangiye gukora ku Rwanda mbere ya jenoside kandi intego yawo ari iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihe kirambye.

Ati: “Iyo urebye mu gihe kizaza, biragoye kuvuga ko mu gihugu nk’u Rwanda haboneka impinduka zirambye mu gihe cya vuba mu gihugu cyakomeje kubangamira amahame ya demokarasi, aho ubwisanzure bw’itangazamakuru nubwo gutanga ibitekerezo bikomeje kugorana”.

Gusa avuga ko hari ibintu bimwe bigaragaza ko hari impinduka nziza zabayeho.

Ati: “Ndaguha urugero, kuva mu 2006 twakomeje kwandika ku bibera ahafungirwa abantu hitwa “Kwa Kabuga”, iyo urebye ubu ubona ko nubwo abana bo ku mihanda bakihafungirwa ariko uburyo abahafungirwa babaho bwarahindutse.

“Twumva ko uburyo twakomeje guhozaho tugaragaza ibibazo bihari, nibura ubu uburyo abantu bafungwamo ‘Kwa Kabuga’ tuzi neza ko byahindutse bitakiri nka mbere”.

“Urundi rugero ni ingengabitekerezo ya jenoside, niba ubyibuka nko mu myaka 10 ishize iyi yakoreshwaga mu kwibasira abatavuga rumwe na leta muri politiki.

“Yakoreshwaga kandi hagamijwe gucecekesha abantu, ariko ubu iyo urebye ubona ko hari intambwe yatewe mu guhindura imigirire nk’iyo”.

Bwana Mudge avuga ko impinduka z’igihe gito ziboneka ariko HRW ibyo ikora biba bigamije ko habaho impinduka nziza z’igihe kirambye mu kubaha no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Exit mobile version