Ingabo z'u Rwanda zigiye muri Mozambique
Ibyumweru bigiye kuba bitatu ingabo z’u Rwanda zigeze muri Mozambique

Ibihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo banenze ukuntu ingabo z’u Rwanda zitwaye, bamwe ndetse bavuga ko rusa n’urwashatse gutanguranwa n’ingabo z’akarere za SADC bagomba guhurira muri Mozambique.

Avuga ku banenze u Rwanda, ministri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta yahakanye ibyavuzwe ko u Rwanda rwohereje ingabo mu buryo butunguranye.

Ministre Biruta yagize ati: “Twagishije inama tunabibwira ibihugu bitandukanye bigize uriya murango wa SADEC, n’ibindi bihugu byinshi birimo Ubufaransa, birimo Portugal, birimo Leta Zunze Umwe za Amerika, bose twarababwiye.

“Ntabwo ari ibintu byaje gusa kutya mw’ijoro ngo mugitondo abantu bagende. Hanyuma n’igihe icyemezo cyafashwe abo bose twarababwiye.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Vincent Biruta
Misitri Vincent Biruta avuga ko u Rwanda ata bushobozi rufite bwo gukoresha Pegasus

Kugeza ubu u Rwanda ngo ni rwo rwirengera ikiguzi cy’iyi ntambara ariko ngo rukaba ruri mu mishyikirano n’igihugu cya Mozambique ndetse n’Afrika yiyunze ku ruhare byagira ku bikenerwa n’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Nta bushobozi bwo gukoresha Pegasus

Muri iki kiganiro, ministri Biruta yahakanye amakuru y’uko igihugu cye gikoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka abo u Rwanda rufata nk’ababangamiye inyungu zarwo.

N’ubwo Bwana Biruta avuga ko nta gihugu kitaneka ngo ntikiragera aho kigira ubushobozi bwo gukoresha iri koranabuhanga.

Ibitangazamakunru mpuzamahanga n’amwe mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, biheruka gusohora icyegeranyo kw’iperereza byakoze kuri ubwo buryo bwo kuneka bukorwa n’ikigo cyo muri Isiraheli.

Ubwo buryo buzwi nka Pegasus bushyirwa muri telefoni y’umuntu bukamwiba amakuru ye y’ibanga, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu byavuzwe ko bibukoresha.

Source: BBC Gahuza