Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yahakanye amakuru avuga ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo rusa n’urutanguranwa n’ibihugu bya SADC. Yahakanye kandi ibirego byasohotse mu binyamakuru ko leta y’u Rwanda ikoresha uburyo bwa Pegasus mu kuneka abo batavuga rumwe.
Mu kiganiro cyabereye muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga umuvugizi w’ingabo Lt Col Ronald Rwivanga yemeje amakuru amaze iminsi avugwa ko ingabo z’u Rwanda ziri mu ntambara mu ntara ya Cabo Delgado.
Muri iyi mirwano, ingabo z’u Rwanda ngo zashoboye kwimura mu birindiro imitwe y’abarwanyi ndetse ngo banahatakariza abatari bake. Lt Col Rwivanga yagize ati: “Itariki 24 twishe bane ahitwa Ewasse, nanone dufata imbunda za SMG, pistols, magazines na computer laptops.
“Ku tariki 26 na none twica inyeshyamba eshanu, itariki 28 hari ejo na none bagabye ibitero mu birindiro byacu ahitwa Ewasse. “Ariko twabashubijeyo rwose, twarabarashe twicamwo umwe. Ibyo bice byose navuze ubu biri mu maboko yacu.”
Ibihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo banenze ukuntu ingabo z’u Rwanda zitwaye, bamwe ndetse bavuga ko rusa n’urwashatse gutanguranwa n’ingabo z’akarere za SADC bagomba guhurira muri Mozambique.
Avuga ku banenze u Rwanda, ministri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta yahakanye ibyavuzwe ko u Rwanda rwohereje ingabo mu buryo butunguranye.
Ministre Biruta yagize ati: “Twagishije inama tunabibwira ibihugu bitandukanye bigize uriya murango wa SADEC, n’ibindi bihugu byinshi birimo Ubufaransa, birimo Portugal, birimo Leta Zunze Umwe za Amerika, bose twarababwiye.
“Ntabwo ari ibintu byaje gusa kutya mw’ijoro ngo mugitondo abantu bagende. Hanyuma n’igihe icyemezo cyafashwe abo bose twarababwiye.
“Naho ubundi ntabwo ari za guverinoma cyangwa se ibihugi byavuze ko bitunguwe na kiriya cyemezo, ni abantu ku giti cyabo […”
Kugeza ubu u Rwanda ngo ni rwo rwirengera ikiguzi cy’iyi ntambara ariko ngo rukaba ruri mu mishyikirano n’igihugu cya Mozambique ndetse n’Afrika yiyunze ku ruhare byagira ku bikenerwa n’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.
Nta bushobozi bwo gukoresha Pegasus
Muri iki kiganiro, ministri Biruta yahakanye amakuru y’uko igihugu cye gikoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka abo u Rwanda rufata nk’ababangamiye inyungu zarwo.
N’ubwo Bwana Biruta avuga ko nta gihugu kitaneka ngo ntikiragera aho kigira ubushobozi bwo gukoresha iri koranabuhanga.
Ibitangazamakunru mpuzamahanga n’amwe mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, biheruka gusohora icyegeranyo kw’iperereza byakoze kuri ubwo buryo bwo kuneka bukorwa n’ikigo cyo muri Isiraheli.
Ubwo buryo buzwi nka Pegasus bushyirwa muri telefoni y’umuntu bukamwiba amakuru ye y’ibanga, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu byavuzwe ko bibukoresha.
Source: BBC Gahuza