Nyuma y’uko bimenyekanye ko Leta ya FPR-Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame yashimutiye Bwana Paul Rusesabagina i Dubai (Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu) ikamujyana mu Rwanda yamuteye imiti imusinziriza ku itariki ya 27/08/2020, iyo Leta ikamwereka abanyamakuru i Kigali mu Rwanda ku itariki ya 31/08/2020 aboshye n’amapingu, ubwo yari amaze iminsi itatu afungiye ahantu hatazwi, aziritse amaboko n’amaguru, apfutse mu maso; ibikorwa by’iyicarubozo bisanzwe bikorwa n’imitwe y’iterabwoba.
Paul Rusesabagina ntabwo azi uko yagejejwe mu Rwanda, kuko nyuma yo gukanguka, yisanze ari i Kigali, akikijwe n’abapolisi b’u Rwanda, nk’uko yabibwiye ikinyamakuru “The New York Times” cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bakimara kumva no kubona iyo nkuru y’ishimutwa rya Paul Rusesabagina, Abanyarwanda b’ingeri zose aho baherereye hirya no hino ku Isi, imiryango ya politike itandukanye ndetse n’itegamiye kuri Leta; yaba iy’Abanyarwanda cyangwa iy’Abanyamahanga, yihutiye kwamagana icyo gikorwa cy’iterabwoba cyakozwe na leta ya Paul Kagame.
Muri aka kanya, Umuryango Nyarwanda uharanira Impinduka muri Demokarasi (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique MRCD-UBUMWE), Paul Rusesabagina abereye umwe mu bayobozi bakuru, wongeye kwamagana ibyo bikorwa by’iterabwoba n’iyicarubozo bikomeje kumukorerwa. Ku ikubititro, tuributsa ko gushimuta umuntu ari icyaha gikomeye umuryango mpuzamahanga wamagana kandi uwo muryango ukaba ushishikariza Leta zose gukora ibishoboka byose zikarwanya iryo terabwoba zivuye inyuma. Nyamara Leta ya FPR-Inkotanyi yigize simbikangwa, kuko uretse n’icyaha cyo gushimuta imaze gukora inshuro nyinshi, yakomeje no gukora ibyaha by’ubwoko bwose kandi bihanwa n’amategeko mpuzamahanga; aha tukaba twatanga ingero zikurikira:
Kuva yegura intwaro mu kwezi k’Ukwakira 1990 igamije gufata ubutegetsi ku ngufu, FPR-Inkotanyi yatangiye yica urubozo abo ihuye na bo bose, ikaba yaragiye itwika kandi ikanabaga abantu barimo n’abagore batwite. Ibyo byabaye cyane cyane mu cyahoze ari Perefegitura za Byumba na Ruhengeri aho yinjiriraga iturutse mu gihugu cya Uganda aho yari ifite ibirindiro.
Ibyo bikorwa by’ubwicanyi yarabikomeje kugera mu w’i 1994, ubwo yahanuraga indege ya Perezida Yuvenal Habyarimana taliki ya 06/04/1994, ari kumwe na Perezida Cyprien Ntaryamira na bamwe mu bafasha babo, maze abari muri iyo ndege bose bakitaba Imana. Kuba iyi ndege yarahanuwe na FPR-Inkotanyi byemejwe na raporo yakozwe na Michael Horigan, ukomoka mu gihugu cya Australia wari washinzwe na Loni gukora iperereza ryo kumenya uwahanuye iyo ndege. Twibutse ko kurasa indege ya gisivili ari igikorwa cy’iterabwoba gihanwa n’amategeko mpuzamahanga. FPR imaze guhanura iyo ndege ku itegeko rya Paul Kagame, yahise yubura imirwano igamije gufata ubutegetsi bwose, maze uko yagendaga yigarurira ibice bitandukanye by’igihugu, akaba ari nako yagendaga yica abantu, ibabaze ndetse ikanatwika imirambo y’abo yabaga imaze kwica.
Ihanurwa ry’iyo ndege kandi niryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda, ariko kugeza ubu Kagame na FPR bakoze iryo shyano ntabwo baragezwa imbere y’ubutabera bitewe n’uko bakingiwe ikibaba n’ibihugu bikomeye. Mu bantu bishwe na FPR muri icyo gihe cyo gufata ubutegetsi (1994), harimo nk’Abihayimana biciwe i Gakurazo ya Kabgayi taliki ya 05/06/1994 . FPR imaze kwigarurira igihugu cy’u Rwanda (1994) ntabwo ubwicanyi bwayo bwahagaze, kuko yakomeje kubukora mu gihugu cyose nk’uko amaraporo atandukanye nk’iya Robert Gerson wari woherejwe na Loni gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi abyemeza.
Mu mwaka wakurikiyeho (1995), FPR-Inkotanyi yishe impunzi z’Abanyarwanda zabaga mu nkambi ya Kibeho taliki ya 22/04/1995, kuko zari zaratinye gusubira mu byazo kubera gutinya ubwicanyi bwa FPR. Aho mu nkambi izo mpunzi zikaba zarakekaga ko zishobora kuhabonera umutekano kubera ko zari ziri hamwe kandi ari nyinshi ndetse zirinzwe n’abasilikare ba ONU (MINUAR), nyamara ibyo ntibyabujije ko Paul Kagame na FPR basenya izo nkambi bakicamo impunzi zirenga ibihumbi umunani (8000) ziganjemo abana, abagore n’abasaza. Ni muri uwo mwaka kandi (1995), FPR-Inkotanyi yishe ba mukerarugendo b’Abanyamerika muri Pariki ya Virunga, ubwo bwicanyi yakoze ikabugereka ku mpunzi z’Abanyarwanda zari mu nkambi muri Congo (Zaire), kugira ngo amahanga ayifashe ibone uko ijya gusenya izo nkambi no kwicirayo impunzi z’abanyarwanda bayihunze.
Mu mwaka wakurikiyeho, 1996, FPR-Inkotanyi yinjiye muri Congo (Zaire), isenya inkambi z’impunzi zari zarayihunze, yicamo izo ishoboye kwica zose, izicitse ku icumu zishora mu mashyamba zomongana muri Congo (ex-Zaïre) yose, ari nako FPR-Inkotanyi izikurikira mu rugendo zanyuzemo muri ayo mashyamba ikagenda iziciramo. Muri iyo nzira y’umusaraba, FPR-Inkotanyi yagendaga yicamo izo mpunzi, hakaba hakekwa ko izirenga ibihumbi magana atatu zishwe nk’uko bikubiye muri Raport ya Loni (Mapping report), ndetse iyo raporo ikaba yaranemeje ko ubwo bwicanyi bushobora kwitwa jenocide mu gihe bwaba bugejejwe mu butabera. Kwica impunzi ziri mu maboko y’Umuryango w’abibumbye ONU ni igikorwa cy’iterabwoba ariko amahanga akaba yarakomeje kwirengagiza iryo terabwoba rya Kagame na FPR.
Mu mwaka w’i 1997, FPR-Inkotanyi yishe abapadiri baturuka mu gihugu cya Espagne ibaziza kuba baramaganaga ubwicanyi yakoreraga abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu (mu Rwanda). Ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi bwarakomeje kugera n’uyu munsi, kandi ntibubera mu gihugu imbere gusa, kuko Abanyarwanda bakomeje kwicirwa hanze, ndetse n’abaturage b’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda nabo bakaba bakomeje kwicwa, by’umwihariko, Abanyekongo, Abaganda, ndetse n’Abarundi.
Taliki ya 16/05/1998, abicanyi boherejwe na Paul Kagame bishe Seth Sendashonga wari ministri w’ubutegetsi bw’igihugu bamurasiye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, icyo gikorwa cy’ubwicanyi Kagame akaba yarakigambye mu ijambo yavugiye mu mwiherero w’abayobozi mu mwaka w’i 2019. Tariki ya 1/01/2014, Paul Kagame yagabye igitero cyo kwica Colonel Patrick Karegeyawari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ubwo bwicanyi nabwo Kagame akaba yarabwigambye!
Abanyarwanda bahunze FPR-Inkotanyi batavuga rumwe na yo, aho bari hose ku Isi, bakomeje gukorerwa ibikorwa by’urugomo bitandukanye, nko guterwa ubwoba, kwibasirwa (harassement), ndetse no gushimutwa. Iki cyaha cyo gushimuta, FPR-Inkotanyi ikaba imaze kukigira akamenyero kuko yashimuse abantu barimo Deo Mushayidi, Joel Mutabazi, Callixte Nsabimana (Sankara), none ubu ikaba imaze no kubikorera Paul Rusesabagina, ndetse hakaba hari n’abandi benshi bashimutwa bakaburirwa irengero, naho abandi bashimuswe na FPR bakagaragara nyuma ari imirambo (barishwe).
Ikibabaje ariko, ni uko ibi byaha byose, ndetse b’ibindi byaha ndengakamere kandi binambukiranya imipaka y’ibihugu, FPR-Inkotanyi iyobowe na Kagame ikomeje kubikora amahanga areba, akabirenza amaso. Aho kugira icyo akora, ahubwo agakomeza gukingira ikibaba Paul Kagame, ari na byo bituma ashyekerwa agakomeza kwica, guteza akavuyo mu bihugu bituranyi, gusahura no kwigira akari aha kajya he mu buryo butandukanye.
Nk’uko mu mwaka w’1994 umuryango mpuzamahanga warebereye jenoside yakorwaga mu Rwanda ariko mu bushobozi bwe bucye cyane Paul Rusesabagina agashobora kurokora ubuzima bw’abantu 1268 bagombaga kwicwa niko na nubu Paul Rusesabagina yanze guceceka ubwicanyi n’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu bikorwa na Paul Kagame na FPR ayoboye amahanga amukingiye ikibaba!
Paul Kagame na FPR bafunze urubuga rwa politiki mu Rwanda kuburyo nta bwinyagamburiro buhari, ahubwo bishora mu bikorwa byo kwica abanyarwanda bari imbere mu gihugu no hanze yacyo nyuma bakamburwa imitungo yabo. Ako kababaro abanyarwanda bafite niko katumye Paul Rusesabagina yiyemeza gushyigikira Impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE iharanira Impinduka muri Demokarasi mu Rwanda; ibyo bitekerezo bya politiki akaba aribyo ubutegetsi bw’abicanyi ba FPR bita ibikorwa by’iterabwoba!
Mu gihe rero FPR-Inkotanyi yatangiye gushinja Bwana Paul Rusesabagina ibyo yita ibyaha imurega, Umuryango Nyarwanda uharanira Impinduka muri Demokarasi MRCD-UBUMWE, uramagana ingirwa-bucamanza bwo mu Rwanda, kuko tuzi ko nta butabera buriho mu Rwanda, cyane cyane ku bantu baregwa ibyaha bya politike. Ikindi kandi ni uko byumvikana neza ko uwashimuse umuntu atari na we wagombye kumuburanisha. Iyaba Paul Rusesabagina yari afite ibyaha yakoze birimo n’iterabwoba nk’uko ubutegetsi bwa FPR bushaka kubeshya amahanga, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Paul Rusesabagina atuyemo ndetse n’igihugu cy’Ububiligi afitiye ubwenegihugu biba byaramushyikirije inkiko kuko ibyo bihugu byombi biri ku isonga ku isi mu kurwanya iterabwoba.
MRCD-UBUMWE iramagana kandi imyitwarire ya Leta ya FPR-Inkotanyi yo kwangira Paul Rusesabagina kunganirwa n’abanyamategeko 7 yihitiyemo kandi yashakiwe n’umuryango we, ahubwo ikamuhatira kuburanirwa n’abo imuhitiyemo birengagiza ikibazo nyamukuru cy’uko yashimuswe. Iki kikaba ari ikimenyesto simusiga kigaragaza ko Bwana Paul Rusesabagina atazahabwa ubutabera mu Rwanda.
Kubera izo mpamvu, MRCD-UBUMWE iramenyesha kandi igasaba ibi bikurikira:
- Ko Kagame na Leta ye bafatirwa ibihano ndetse n’abamufashije mu ishimuta rya Paul Rusesabagina bagakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.
- Ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahaye Paul Rusesabagina uburenganzira bwo gutura zisaba Paul Kagame akamurekura.
- Ko igihugu cy’Ububiligi Paul Rusesabagina abereye umwenegihugu gikoresha ububasha gifite kikamuvana mu Rwanda aho afungiye nyuma yo gushimutwa kuko kuba Paul Rusesabagina ari umwenegihugu w’Ububiligi, bimuha uburenganzira bwo kurengerwa na leta y’icyo gihugu ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE).
- Ko itangazamakuru ry’abanyarwanda n’itangazamakuru mpuzamahanga kimwe n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu nka HWR (Human Rights Watch), Amnesty International, Komisiyo ya ONU ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Lantos Foundation, Fondation Rusesabagina, ndetse n’indi miryango ifite mu nshingano zayo kurengera uburenganzira bwa muntu, kudufasha kumutabariza no gukurikirana uko amerewe.
- Ko abanyamategeko 7 bagomba kunganira Paul Rusesabagina bemererwa kumuburanira, kandi bakanategura ikirego cy’uko u Rwanda rwamukoreye icyaha cy’ishimuta.
- Ko Bwana Paul Rusesabagina atagomba gufatwa nk’umuburanyi ugomba guhabwa ubutabera, ahubwo agomba gufatwa nk’ingwate (otage) iri mu maboko y’abamushimuse, bityo ibitekerezo n’imvugo atangaza muri iki gihe abitegekwa na Leta ya Kigali yamushimuse.
- Ko nta kintu na gito kizayica intege (MRCD) mu rugamba irimo rwo guharanira ko urubuga rwa politiki rufunguka mu Rwanda binyuze mu nzira zose zishoboka.
MRCD-UBUMWE izakomeza gusaba amahanga kotsa igitutu ubutegetsi bwa Paul Kagame kugirango burekure Bwana Paul Rusesabagina ndetse n’abandi bose bafunzwe bazira gusa kutavuga rumwe na FPR-Inkotanyi.
MRCD-UBUMWE izakomeza kandi gusaba amahanga gufatira FPR-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame ibihano bikomeye, kubera ibyaha ndengakamere bakoze kandi bakomeje gukora birimo kwica abantu, guhanura indege, gufata abagore ku ngufu, gushimuta abantu, gutera ubwoba abavuga ukuri ku mabi bakora (nka Dr. Denis Mukwege) ndetse no guha agaciro raporo zitandukanye zakozwe na Loni cyane cyane Mapping Report.
MRCD-UBUMWE ikaba ishyigikiye bidasubirwaho icyifuzo cyo gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Congo rugomba gucira imanza abicanyi ba FPR-Inkotanyi bishe abaturage ba Congo bakanarimbura ’impunzi z’abanyarwanda zari muri icyo gihugu mu nkambi zashyizweho na ONU.
Harakabo Ubutabera, Amahoro na Demokarasi twifuriza Abanyarwanda
Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 01 Ukwakira 2020
Bwana Faustin Twagiramungu,
Umuvugizi wa MRCD-Ubumwe