Kuri uyu wa kabiri taliki ya 08/10/2019 Félix Tshisekedi wagabiwe na Joséph Kabila umwanya wo kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari i Bukavu aho yakoze umuhango wo gufungura ikigo cy’ubushakshatsi mu ikoranabuhanga rijyanye n’ubuhinzi. Muri uwo muhango, abakuru b’ibihugu bari bawutumiwemo aribo: Paul Kagame (Rwanda) , Pierre Nkurunziza (Uburundi), Uhuru Kenyatta (Kenya) ntibahakojeje ikirenge, yewe na Joséph Kabila wari watumiwe muri uwo muhango ntiyahageze! Kuki abo bashyitsi b’imena banze kwitaba ubutumire bwa Tshisekedi?
Amakuru agera kuri “Veritasinfo” aturutse mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Congo asobanura ko abo bashyitsi biheje bitewe n’uko uwo muhango watumiwemo Paul Kagame ushinjwa gukorera jenoside abakongomani bo muri Kivu zombi; Paul Kagame akaba ashinjwa n’imiryango mpuzamahanga ubwicanyi bwahitanye abakongomani barenga miliyoni 6 kandi ubwo bwicanyi bwe bukaba bukomeje. Kugeza ubu abakongomani bakaba bataribagirwa ubwicanyi Kagame abakorera kuburyo kumukomera amashyi i Bukavu byari kugorana cyane.
Abandi bakuru b’ibihugu bari batumiwe muri uwo muhango nabo banze kwitabira ubutumire bwa Tshisekedi bitewe n’uko yatumiye Kagame ndetse akanatumira Olusegun Obasanjo wigeze kuyobora Nigeriya ushinjwa gutera inkunga inyeshyamba Laurent Nkunda mu ntambara yo gufata intara ya Kivu akayomeka ku Rwanda. Igitangaje ni uko Laurent Nkunda yibereyeho mu mutuzo ku Gisenyi hafi ya Goma arinzwe n’abicanyi ba Kagame, mu gihe Tshisekedi akomeje kumarira ku icumu impunzi z’abanyarwanda zihigwa na Kagame. Abo bakuru b’ibihugu bakaba baranze kwicarana n’abo bicanyi bayogoje akarere kugirango batazitwa abafatanyacyaha mu byaha bihakorerwa!
Veritasinfo