Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abapolisi babiri bakira ruswa
Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
Polisi y’u Rwanda ikurikiranye PC. Ntirenganya Jean de Dieu na PC Kayitare Jean Bosco bafashwe bakira ruswa kandi ari abapolisi bakabaye barwanya iki cyaha.
Aba babiri bafashwe ni abapolisi bo ku rwego rwo hasi muri polisi, bafashwe n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri polisi y’u Rwanda ahagana saa munani z’ijoro ubwo babasangaga bari kwakira amafaranga ku muhanda bituma babasaka mu myenda umwe bamusangana andi mafaranga agera ku bihumbi 20.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP, Twahirwa Celestin yabwiye abanyamakuru ko bibabaje kubona abakabaye barwanya ruswa ari bo baza imbere mu kuyakira ariko ko nta mbabazi cyangwa kwihanganira umupolisi ufatiwe muri iki cyaha agirirwa (zero tolerance).
Yagize ati “Babafatiye mu cyuho, polisi rero nk’urwego rushinzwe kurwanya ruswa ni ibintu duha agaciro cyane. Baragezwa mu bushinjacyaha bahabwe ibihano bijyanye n’icyaha bakoze kandi icyaha nikibahama barahita banirukanwa muri polisi kuko umuntu wagize umuco nk’uwo wo kwanduza isura y’ikigo ntabwo ashobora kuguma mu kazi. Ubunyangamugayo bwabo bwarangiye”
ACP Twahirwa atangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu ishize imaze gufatira abapolisi barenga ijana mu cyaha cya ruswa bose ubu bakaba barirukanwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa
Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko abapolisi bakwiye kwibuka ibyo baba baratojwe bakagaruka ku kinyamwuga bakirinda gukora ibyaha ibyo ari byo byose
Icyegeranyo cya Transparency International Rwanda cyari giherutse kugaragaza ruswa muri polisi y’u Rwanda cyane cyane ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Source: Imvaho Nshya