Christopher Kayumba umwalimu w’itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda yatangaje iby’ishyaka rishya rya politiki yashinze ryitwa ‘Rwandese Platform for Democracy’ (RPD).

Mu kiganiro yatanze Live kuri Facebook kuwa kane, Dr Kayumba yavuze ko hari abandi bari mu buyobozi bw’iri shyaka bazagaragara nyuma, mu byiciro kwandikisha iri shyaka mu mategeko.

Kayumba yavuze ko ishyaka RPD – yitaga kenshi umuryango – rishingiye ku bitekerezo by’uko u Rwanda “rwava mu bukene bwabaye karande, rwagira demokarasi n’iterambere birambye, n’akarengane kagacika”.

Uyu mwalimu muri kaminuza, yarangije igihano cy’igifungo mu kwezi kwa 12/2020, yari amaze umwaka afunze aregwa guteza akaduruvayo ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Muri iki kiganiro yavuze ko ibyaha yarezwe yabijuririye, kandi icyo agamije atari ukujya mu myanya y’ubutegetsi – kuko amategeko atabyemerera uwakatiwe igihe kirenze amezi atandatu.

Amwe mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi akorera mu Rwanda, Dalfa – Umurinzi na PS Imberakuri (igice cya Bernard Ntaganda), n’andi akorera hanze, anenga ishyaka riri ku butegetsi kuniga urubuga rwa politiki.

Raporo ya 2020 y’ikigo cya leta cy’imiyoborere (RGB) yitwa ‘Governance Scorecard’ yo ivuga ko uburenganzira bwo gukina politiki n’ubwisanzure bw’imiryango ya gisiviri byubahirijwe ku gipimo cya 85,7%.

Kuki umwalimu yashinze ishyaka?

Mu kiganiro kuri Facebook, Kayumba yavuze ko mbere yumvaga atajya muri politiki kuko akunda imirimo y’ubushakashatsi no kwigisha.

Ati: “Naje muri politiki kuko hari ibitekerezo maze igihe ngaragaza, nandika mu binyamakuru, ntangaho ibiganiro nkabona bidashyirwa mu bikorwa.”

Mu mahame remero y’iri shyaka yavuzemo “guharanira ko umunyarwanda abaho yisanzuye, atanga ibitekerezo bye mu bwisanzure…agira ubwisanzure ku mutungo we, n’ubuzima bwe bwite leta idakoraho”.

Avuga kandi ko iri shyaka ryifuza kwimakaza ‘politiki ishingiye ku rukundo’ (compassion), bityo abantu bafite ibitekerezo bitandukanye ntibarebane nk’abanzi.

Ati: “Ibyo byaca kuba abanyapolitiki bamwe bahunga, cyangwa biriya byo gusebanya.”

Kayumba yavuze ko iri shyaka rigiye gukurikizaho intambwe zo kugira ngo ryemerwe n’amategeko.