Rwanda: Kagame asigaye akora iminsi itarenze 5 mu kwezi! Imyifatire ya Kagame muri iki gihe cya COVID-19 niyo kwibazaho. Abandi ba perezida mu bihugu duturanye haba Burundi, Uganda, Congo, Kenya na Tanzania turababona buri munsi haba muri offices zabo yaba mu baturage kuburyo bemeye ko iki cyorozo COVID-19 kica ko ariko kitagomba kubatera ubwoba bwo kuba bakora akazi kabo abaturage baba babatoreye.
Ubundi nk’umuturage usanzwe watoye Kagame ahantu honyine menya ko ari ku kazi n’igihe batweretse amafoto ye atandukanye ari mu bikorwa byerekana ko arimo gukorera u Rwanda n’abanyarwanda. Ubu ntabwo tukimubona live kuri televiziyo y’igihugu cyangwa no kumbuga ze nkoranyambaga.
Urugero njye nagiye ku rubuga rwe nkoranyambaga rwitwa Flickr ariko nkurikije amafo ye ariho wagirango Kagame asigaye akora iminsi itarenze itanu mu kwezi. Nko muri Nyakanga honyine Kagame yagaragaye mu mafoto inshuro ishenu gusa, taliki ya 30 Nyakanga, 29 Nyakanga, 15 Nyakanga, 10 Nyakanga no kw’italiki ya 4 Nyakanga. Naho muri uku kwezi kwa Kanama, amaze kugaragara inshuro ebyeri zonyine, ejo hashize taliki ya 20 Kanama na taliki ya 14 Kanama.
Ntabwo ngiye kuvuga ko yaba arwaye nkuko bivugwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga ariko biteye kwibaza byinshi kumva umukuru w’igihugu akora iminsi 5 yonyine mu kwezi kandi nabwo aho kwerekana amashusho ya video ari mu kazi akerekana amafoto gusa. Niki kitubwira ko adakoresha amafoto amwe buri gihe?
Mu Burundi, tubona Perezida Ndayishimiye buri munsi ari mu baturage kandi rero niyo yakwandura COVID-19 ayikuye mu baturage icyo tuzi nuko kuri 95 kw’ijana azayikira kuburyo we rero yahisemo kutagira ubwoba ngo yicare mu ngoro ye abe ariho ayoborera u Burundi. Nibura we tumenya kenshi ibyo yakoze naho yagiye.
Reba muri Uganda, umukambwa Museveni w’imyaka hafi 75 yanze guterwa ubwoba na COVID-19 turamubona kenshi yakiye abanya Uganda mu ngoro ye, turamubona kenshi yasohotse ndetse kenshi ari kumwe n’umugore we mu gihe Jeannette Nyiramongi Kagame abanyarwanda baheruka kumuca iryera mu kwezi kwa 3.
Magufuli muri Tanzania tumubona kenshi yasuye abaturage be aho kenshi ahagarara akifotozanya nabo cyangwa agasangira nabo ibigori we naho Paul Kagame we wagira ngo umuganga we yamwandikiye umuti wo kutegera abanyarwanda bamutoye.
Muri Kenya, nkuyu munsi twabonye Perezida Uhuru Kenyata yakira muri office ye i Nairobi Kabaka Mutebi w’u Buganda kandi ni kenshi tumubona live ari kumwe n’abakozi be mu ngoro ye akoreramo i Nairobi muri Kenya.
Francis Kayiranga