U Rwanda mu bihugu bine byiyemeje kugenzura telefoni zihamagara mu mahanga
Nk’uko byatangajwe na observer.ug, ngo Abaperezida b’u Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo ndetse na Uganda mu nama ya 13 y’Umuhora wa Ruguru iherutse kubera i Kampala, basabye abaminisitiri bafite mu nshingano tekinoloji y’itumanaho gushyiraho uburyo bwo kugenzura no kumenya imirongo ya telefoni ihamagara hanze y’imipaka muri ibihugu, yifashishwa mu byaha.
Abaperezida bane babyumvikanye harimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Paul Kagame w’u Rwanda, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo wari uhagarariwe muri iyi nama, ndetse na Museveni wa Uganda. Bemeje ko abagenzuzi bakenewe kugira ngo iyi gahunda itangire bagomba gushakishwa vuba.
Ngo urugero nyarwo rwa telefoni zihamagara hanze y’imipaka mu gupanga ibintu bibi ntirwagaragajwe, ngo ariko James Mugume, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga muri Uganda yemeza ko kugenzura telefoni zipangirwaho ibintu bibi bizagabanya ibibazo mu bucuruzi.
Iki cyemezo cy’ibihugu bigize umuhora wa Ruguru kije gikurikira amasezerano yasinywe n’ibi bihugu bine, yo guhanahana amakuru no kuyageraho.
Ngo ibi bivuze ko buri gihugu muri bine bigize Umuhora wa Ruguru gifite uburenganzira bwo kugera ku makuru afitwe n’ibindi bihugu bigize uyu Muhora. Gusa ngo uburyo bizakorwamo ntiburasobanuka neza.
Aba baperezida kandi basabye ba minisitiri b’Ikiranabuhanga, ab’Imari ndetse n’Abayobozi ba za banki nkuru guhuza ikiguzi cy’imikorere ya serivisi za telefoni ngendanwa zambukiranya imipaka mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru.
Ngo igihe ibi byemezo bizaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa, abaturage babyo bazajya bakoresha ikiguzi kimwe kuri telefoni ngendanwa.
Kuri ubu, buri gihugu gifite uburyo bwacyo bwihariye gikoreshamo telefoni ngendanwa.
Source: https://www.dove.rw/u-rwanda-mu-bihugu-bine-byiyemeje-kugenzura-telefoni-zihamagara-mu-mahanga/