Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Kuburiramo kw'intambara mu Burundi ni échec ikomeye kuri General Kagame

By Isidore Mbonigaba
Ibihe biragenda bihinduka vuba muri Géopolitique: Intambara y’u Rwanda n’Uburundi irasa n’aho irimo gupfuba. General Kagame yari yahize (promesse) kujya guhagarika “genocide” no guhirika byihuse Petero Nkurunziza ngo kuko adakunzwe n’abaturage be. Ubwicanyi bwarabaye ndetse u Rwanda rushishikariza Abatutsi b’i Burundi kuruhungiramo, rutoza abarwanyi ndeste n’ibitero bikaze biragabwa ariko inzego z’umutekano z’u Burundi zirabihashya, ku bw’ubufatanye n’abaturage.
Icyatangaje muri iyi rwaserera y’i Burundi ni uko hari abatutsi bafashwe bashishikariza Abahutu kwica Abatutsi! Ibyo bikaba bigaragaza ko hari abantu bafashe génocide nk’umukino w’amakarita cyangwa iturufu yo kurisha. Ngo akaboko kicishijwe inkware gahora kamanitse. Ntibyabahiriye kandi birasa n’aho bizagira ingaruka kuri Paul Kagame. Perezida Nkurunziza yamaze kwemeza amahanga ko muturanyi we Kagame ariwe ushaka guhungabanya umutekano i Burundi, agaragaza n’ibimenyetso. Intasi z’u Rwanda zirajagata mu Burundi. N’ubwo abafashwe bivugira ko bahawe mission yo guhungabanya Uburundi, igisirikari cy’u Rwanda cyo kirabihakana kikemeza ko izo ntasi atari abasirikari b’u Rwanda.

U Rwanda rwo rwakunze kurega Uburundi gucumbikira abanzi barwo ari bo FDLR ariko nta kimenyetso kigeze gitangwa, gusa Kagame yumva icyo kirego gihagije kugira ngo yinjire aho ashatse yitwaje kurwanya abantu bakoze genocide mu Rwanda. Kuburiramo kw’intambara mu Burundi ni échec ikomeye kuri General Kagame kuko zone d’influence ye ikomeje kuba ntoya nyuma y’uko imitwe ya gisirikari yamukoreraga muri Kongo itsindwa.


Kongo mu minsi mike ishobora kubera perezida Kagame irindi hurizo biturutse ku bizava mu matora ateganyijwe uyu mwaka. Mu gihe ubutegetsi bwaba buhindutse, hari benshi basanga politiki y’u Rwanda na yo yahahurira n’ikorosi ritoroshye gukata. Ibihumbi bisaga 250 by’abanyarwanda biracyabarizwa ku butaka bwa Kongo, aho FDLR ifite ibyicaro. Joseph Kabila ukekwaho kuba igikoresho cya Kagame yamufashije kurwanya izi nyeshyamba ku buryo hashize imyaka myinshi perezida w’u Rwanda aryama agasinzira nta mpungenge zo guterwa.


Kugenda kwa Kabila rero birahangayikishije. Bisa n’aho uyu afite ingingimira zo kurekura ubutegetsi nyuma y’uko mandat ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga zigiye kurangira. Ibyo guhindura itegeko nshinga byaramunaniye. Kugira ngo abugumeho bizaba ngombwa ko ashoza imvururu n’intambara mu gihugu, noneho avuge ko atasiga igihugu mu kavuyo. Udushya rero dushobora kuba twinshi mu minsi iri imbere. [Biracyaza]

Exit mobile version