Nibyo koko rero aho aherukiye mu ntebe ya penetensiya mu guhongerera ibyaha amaze gukorera abanyarwanda n’isi yose; Ni mu rugendo aherutse kugirira i Vatican kwa Nyirubutungane Pope Francis, aho Prezida Kagame yaba yaragabanye umugisha aliko kubera umutima we unangiye ntiyabasha kuwubyaza umusaruro muri ibi bihe Kiliziya gatolika yibukaho izuka ry’umukiza w’isi n’ijuru Yezu Kristu wemeye kuba igitambo cy’abanyabyaha b’isi yishyira mu maboko y’abishi be, aliko akerekana ko ari Imana azuka ku munsi wa 3.
Banyarwanda banyarwandakazi, Prezida Kagame nawe nsanga muri ibi bihe bya Pasika harimo n’icyunamo cy’abarokotse jenoside yakagombye guhongerera ibyaha bye nibura agirira imbabazi zimwe mu mbohe z’inzirakarengane abitse mu bihome bye bityo akaba atanze 1/3 by’icyiru cy’ibyaha bye, ariyo mpamvu atakagombye gupfusha ubusa ibi bihe kuko ari ingirakamaro kuri we, naho ubundi umutima unangiye unangukana nyirawo.
Ni kuri urwo ruzinduko rwanditsweho byinshi ku buryo bunyuranye n’ibitangazamakuru bitandukanye kugeza aho Louise Mushikiwabo, Ministri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa gouvernement y’agatsiko atangarije abanyamakuru yivuye inyuma ko yiyamye abavangira Leta bavuga ko imbabazi Nyirubutungane Pope Francis yasabiye abayoboke be ku ruhare baba baragize muli Jenoside zituzuye ataribyo; ko ahubwo Leta y’u Rwanda yishimiye urwo ruzinduko rwari rugamije kurushaho guteza imbere umubano mwiza Leta ya Vatican ifitanye n’u Rwanda.
Banyarwanda banyarwandakazi, abavangira Leta bavugwa aha hakaba harimo amashyirahamwe ya CNLG na IBUKA aho mu izina ry’abayobozi bayo aribo J.damascène Bizimana na Dr. Dusingizemungu J. pierre bafatanije na wa mwikorezi w’ibibindi wabo Bwana TOM Ndahiro bari bamaze iminsi batangaza ko izo mbabazi Nyirubutungane Pope Francis yasabiye abayoboke be bazishima aliko zituzuye ko yakagombye kugira n’icyo ashumbusha abacikacumu nko kubagenera indishyi z’akababaro n’ibindi……byongeye ngo agafata n’icyemezo cyo kwirukana abapadiri bagize uruhare muli Jenoside hanafatwa n’abakihishe hirya no hino mu maparoisses yo mu Rwanda no mu mahanga.
Banyarwanda banyarwandakazi, aba bayobozi b’aya mashyirahamwe uretse kuba ari ibisahiranda bakunze kwirengagiza ko Kiliziya gatolika mbere ya Jenoside yari igizwe n’abanyarwanda b’ingeri zose nk’andi madini yose yariho mu Rwanda kandi bigaragara ko ubutabera bwa nyuma y’intambara haba ubwo mu gihugu imbere cyangwa ubw’urukiko mpuzamahanga (TPIR) butatoranije ku bahamwaga n’ibyaha bose harimo n’abihayimana b’aba catholiques kuri ubu hakaba hari n’abari kurangiza igifungo bari barakatiwe nk’abandi banyarwanda bose.
Tuboneyeho no kwibutsa Ministri Mushikiwabo ko mu gihe cyose Leta avugira ikigendera ku kinyoma nta kizere izigera igirirwa ! uwo mubano mwiza avuga hagati y’u Rwanda na Vatican ugaragalira he ? bizatwibagiza abihayimana bacu Leta uvugira yahotoreye i Gakurazo se? ntawe uwushira amakenga ! kuko nta munyarwanda ugikeneye kumva akarimi keza gusa ! abanyarwanda dukeneye cyane cyane ubutabera n’ubwuzuzanye nyakuri kandi byange bikunde amaherezo ni munzu. Murakoze.
Byanditswe kuwa 17/04/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
www.amakuruki.com