Rwanda : ingendo z’urudaca za prezida Kagame zirambiye abanyarwanda
Nibyo koko rero abanyarwanda benshi bamaze kurambirwa n’ingendo za buri munsi Prezida Kagame ahoramo byongeye zikaba nta musaruro zitanga ari nako zitwara akayabo k’umutungo uva mu mitsi y’abanyarwanda. Abasesenguzi babona ko hari indi turufu ishobora kuba ikinwa na FPR kugirango bucye kabiri. Tubitege amaso.
Nyuma yuko akubuka mu ruzinduko muli America dore ko wagirango niho afite urugo rukomeye kurusha hano iwacu mu Rwanda, yari yajyanywe no guhura na bamwe mu banyarwanda n’abanyamahanga mucyo yise « meet the president » kuko yasanze izina ’’Rwanda day’’ niyonka yaravumbuye ubusahuzi buyiberamo bukozwe na FPR, akaba yarayobeje uburari ahindura amazina ku buryo utarabukwa;nanone ubu akaba avuye mu Sénégal aho yari yitumiye mu ihuliro mpuzamahanga rya Next Einstein Forum ryari riteraniye I Dakar kuva kuri uyu wa 8/03/2016; hamwe n’itorero rimuherekeje ry’umuhanzi nyarwanda TETA Diane bakaba bahavuye berekeza muli Guinea aho zimwe mu nkomamashyi ze zivuga ko yakiriwe nka Messiah ndetse agahabwa n’ikamba! Birababaje cyane rwose! Ubwo abana b’u Rwanda inzara igiye kubamalira ku icumu basuhukira hirya no hino, abandi mu mashyamba ya Congo, abandi ishyanga naho Prezida Kagame we yibereye mu iraha asigaye yarateye umugongo igihugu, atakifuza kukibamo kandi ariwe ugihagarariye! Byongeye akaba asigaye agenda yitwaje n’itorero ryishyurwa mu mutungo w’igihugu rigomba kumutaramira n’abambari be aho ageze hose!
Banyarwanda banyarwandakazi, si amakabyankuru, ntawe utihera ijisho ngo abone ko Prezida Kagame yaba aboneka nkuri mu bibazo bikomeye muli iki gihe akaba ariyo mpamvu yateye umugongo igihugu cyacu yibera mu mahanga nkaho ariho asezera kuli iyi si ya Rurema! Ni ugutangirira hafi nyabuneka! Tudasubira mu rwobo nk’urwo FPR-KAGAME yatuzaniye muli 1994.
Banyarwanda banyarwandakazi, ntumwa za rubanda aribo ba depite reka mbibarize, ko nabonye mumaze iminsi mwibasiye Ministere y’ubuhinzi n’ubworozi ku gihombo gikabije yateje Leta ya FPR, kuki mutatumije na ex-Ministre KARIBATA Agnes wabanjirije abayiyobora muli iyi mandat nkuko byagaragaye ko ariwe waba warateje icyo gihombo asahulira muli FPR uwo mutungo ? Abayobora ubu baba bazira iki ko ibimenyetso bihari?
Ubu se akayabo k’amafranga Leta isohora ku ngendo za buri munsi Prezida Kagame ahoramo mu mahanga azabazwa na nde ko mbona musa n’abicaye mu ntebe ya penetensiya? Bavandimwe badepite, bashiki bacu bagore bacu, dore ko ari namwe mugize umubare munini mu nteko nshinga-mategeko, kuri uyu wa 8/03/2016 mwizihije isabukuru yanyu turifuza ko wababera urumuri nyarwo rwo kwigobotora icuraburindi, mugakanguka mukagerageza guca intege ba rusahuriramunduru bose bihishe muli iki gihugu cyacu ntawe murobanuye. Igihe ni iki cyo gutekereza ku heza hazaza h’igihugu cyacu aho kwirirwa turirimba umuntu ngo ni Messiah nawe ubwe atazi aho agana naho ava. Mugire amahoro n’ubugingo.
Prezida Kagame muri Guineya kuya 8/3/2016 (photo igihe.com)
Byanditswe ku wa 09/03/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
http://www.amakuruki.com/20160310-rwanda-ingendo-zurudaca-za-prezida-kagame-zirambiye-abanyarwanda